Minisitiri Musoni yafunguye ishuri rizajya rifasha abayobozi kwiga imiyoborere myiza
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, kuri uyu wa 14/09/2012 mu karere ka Muhanga, yafunguye ishuri rizajya rifasha abayobozi mu nzego z’ibanze kwigishwa imiyoborere myiza.
Iri niryo shuri rifunguwe bwa mbere mu Rwanda, ryatangiranye n’amasomo ari guhabwa abanyamabana nshingwabikorwa b’utugari ariko nyuma akazajya ahabwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge. Iki gikorwa kizajya kibera mu gihugu hose.
Minisitiri Musoni asobanura ko uyu ari umushinga uzajya uha ubumenyi inzego z’ibanze kugira ngo bibafashe kuzuza inshingano zazo.
Musoni avuga ko nubwo aba bayobozi baba barize amashuri asanzwe yaba ari ayisumbuye na za kaminuza ngo iri shuri rizajya ritanga ubumenyi aya mashuri na kamiuza adashobora kubaha.
Kaminuza zitanga amasomo muri rusange ariko iri shuri ryo rifite umwihariko ureba inzego z’ubutegetsi bw’igihugu; nk’uko Minisitiri ‘ubutegetsi bw’igihugu yabisobanuye.

Minisitiri Musoni agira ati: “gukora mu butegetsi bw’igihugu ugomba kuba uzi imiyoborere myiza, ubwitange, gukunda umuturage n’igihugu cyawe ukumva ko ariwe ukorera. Ariko biranagusaba ubumenyi kugira ngo uhindure ubuzima bwabo ukoresheje imbaraga zabo n’umutungo bafite maze ubageze ku iteambere”.
Musoni avuga kandi ko iri shuri rizigisha aba bayobozi bo mu nzego z’ibanze gukorana n’abaturage bayobora bakagendera hamwe ndetse bakanamenya uburyo bashyira mu murongo umwe abo bayobora. Ibi byose ngo ntibitangirwa mu mashuri na za kaminuza ahubwo ngo nibyo bagiye kujya bahererwa muri iri shuri.
Iyi gahunda ije gufasha kwihutisha gahunda zisanzwe z’iterambere kandi no kongerera indangagaciro aba bayobozi.
Iri shuri si ishuri ryubatse ahantu ahubwo ni amasomo azajya ahabwa abayobozi, ariko Minisitiri avuga ko uko ubushobozi buzaboneka inyubako nazo zishobora kuzaboneka.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|