Minisitiri Musoni James arasaba Abanyaruhango kubyaza umusaruro amahirwe bafite

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, Musoni James, asanga akarere ka Ruhango kari mu turere dufite amahirwe menshi y’iterambere, ariko aya mahirwe akaba akoreshwa uko bidakwiye.

Minisitiri Musoni arasaba Abanyaruhango kwishakamo ibisubizo abayobozi bakumvikana n’abayoborwa bagashakira hamwe uko amahirwe ari muri aka karere yakoreshwa kagatera imbere.

Ibi Minisitiri James Musoni, yabigarutseho ubwo yatangizaga inama yari yahuje abaturage, abakozi b’akarere ka Ruhango ndetse n’abakomoka mu karere ka Ruhango bakorera mu mujyi wa Kigali.

Iyi nama yateranye tariki 21/10/2012 mu mujyi wa Kigali, yabaye umwanya wo kumenyana ndetse no gusangira ibitekerezo by’uko akarere ka Ruhango, ubu gafite umubare munini ubarirwamo abaturage bakennye katezwa imbere.

Atangiza iyi nama ku mugaragaro, minisitiri Musoni James yagize ati “ubumenyi dufite aha twese tubwerekeje muri kariya karere, twakwihuta cyane mu iterambere. Akarere ka Ruhango gafite amahirwe menshi, ariko nta bandi bazaza kuyakoresha bati twebwe”.

Iyi nama yaranzwe n'ibyishimo hagati y'abatuye n'abakomoka mu karere ka Ruhango.
Iyi nama yaranzwe n’ibyishimo hagati y’abatuye n’abakomoka mu karere ka Ruhango.

Minisitiri yanagaragaje ko akarere ka Ruhango kagiye kadindizwa n’imiyoborere mibi y’abayobozi bamwe ariko nanone bakanavangirwa n’abakomoka muri aka karere.
Aha yabasabye guhuriza hamwe bagashaka ibireshya abashoramari bagashora imari muri aka karere, bityo amahirwe bafite ntapfushwe ubusa.

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere bugaragarije amahirwe abashoramari bafite muri aka karere arimo ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi, hanabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo by’uko abakomoka mu karere ka Ruhango bahashora ibikorwa.

Gusa bamwe mu bahakomoka bagaragaje zimwe mu mbogamizi zikibazitira kugirango baze gukorera iwabo cyangwa bahashishikarize abandi bashora mari.
Aha bagarutse nko kubikorwa remezo birimo kuba akarere nta mihanda igaragara karubaka, kuba nta gare igaragara, n’ibindi.

Kayigamba Prodis ni umwe mu bakomoka mu karere ka Ruhango atuye mu mujyi wa Kigali, yagize ati “erega, tujye dutekereza mu buryo bwa mpa nguhe, iyo umucuruzi abona ko atazashora ngo yunguke nta mafaranga aguha. Njya nyura muri iriya mihanda ya Ruhango nabona ibinogo, ibiziba, nkibaza niba haba abayobozi”.

Iyi nama yabaye yagaragaye nk’urufunguzo rw’iterambere rw’aka karere, yashojwe abayitabiriye bemeje ko bazajya bahura nibura kabiri buri mu mwaka kugirango barusheho guhanahana ibitekerezo byazamura aka karere kugeza ubu kabarirwamo abaturage 64,08% batishoboye.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntaha mu Byimana, nihafi cyane na Muhanga !!! ibaze gutanga amafaranga angana n’ujya i Nyanza!!!!!

Alexis yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

Ntaha mu Byimana, nihafi cyane na Muhanga !!! ibaze gutanga amafaranga angana n’ujya i Nyanza!!!!!

Alexis yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

Murakoze kwandika kukarere kacu, mubushakashatsi nakoze mugihe nandikaga igitabo cyanjye k’icyongereza muri KIST, nasanze Ruhango ari yo yonyine itagira Express yihariye ijya yo cg iva yo ;muricyo gihe twatangaga amafaranga amwe n’abagenzi bajyaga i Nyanza, nubwo byaje guhinduka nubundi turacyakoresha imodoka imwe na Nyanza , ugasanga transport ikiri ikibazo, muzagere i Muhanga ahitwa kuri plateaux mumasaha ya saa 18:00-21:00 murebe abagenzi baba babuze imodoka b’abanyaruhango!! nabyo bikwiriye gucyemuka.

Alexis yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka