Minisitiri Mushikiwabo yitabiriye inama y’inshuti z’abaturage ba Siriya

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yitabiriye inama yahuje ibihugu bigize itsinda ry’inshuti z’abaturage ba Siriya kugira ngo barebere hamwe icyakorwa ngo barengere abaturage ba Siriya bari mu kaga.

Minisitiri Mushikiwabo yagiye ahagarariye u Rwanda ku butumire bwa Gouverinoma ya Turikiya yateguye iyi nama yabaye tariki 01/04/2012.

Mu ijambo rye, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwumva cyane ibihe bikomeye abaturage ba Siriya barimo kuko Abanyarwanda nabo bazi ihohoterwa Leta ikorera abaturage icyo aricyo kuko babinyuzemo.

Minisiti w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kandi yongeye gusubiramo amagambo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yavuze ku kibazo cya Libiya no kwerekana aho u Rwanda ruhagaze ku bibazo birebana n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri rusange.

Yagize ati “Nta gihugu kizi neza ikiguzi cyo kudatabarwa n’amahanga mu gihe Leta yica abaturage bayo nk’icyanjye […] inshingano zo kubarinda ubwacu ni ndakumirwa […] ibi tubivuga nk’abahamya b’ingaruka zo gutereranwa n’amahanga”.

Yongeyeho ko igihe icyo aricyo cyose bibaye ngombwa u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gukumira amakimbirane no guharanira amahoro ku isi.

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu 83 byiganjemo ibyo mu Barabu n’u Burayi, imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere. Iyi nama yabereye Istanbul muri Turkiya ije ikurikira iyabereye muri Tuniziya mu mpera za Gashyantare 2012.

Igihugu cya Siriya kimaze iminsi mu mvururu kuko abaturage batishimiye ubutegetsi buriho, ubutegesti nabwo ntimbwemere kuvaho ahubwo bukabarwanya benshi bakahata ubuzima.

Marie Josée Ikibasumba

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka