Minisitiri Mushikiwabo yabonanye n’abakoze raporo kuri Congo
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabonanye n’impuguke zakoze raporo ku ntambara ibera muri Congo kuri uyu wa gatanu tariki 27/07/2012 aziha ibisobanuro bifatika binyomoza ibyo izo mpuguke zari zashinje u Rwanda.
Minisitiri Mushikiwabo kandi yizera ko ibisobanuro yahaye izo mpuguke nibigera ku baterankunga b’u Rwanda bizabaha amakuru nyayo aho kugendera ku bihuha bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru mpuzamahanga bigatuma bamwe mu baterankunga bafata ibyemezo byo guhagarika inkunga bageneraga u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta yagize ati “U Rwanda rushishikajwe no kugabanya ubukene, kuzamura iterambere ndetse no kwifasha. Abaturage barwo ntabwo bakwemera ibibarangaza”.
Hashize iminsi hari amakuru asohoka mu binyamakuru byo mu mahanga ashinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo. Ayo makuru yatumye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’Ubuholandi busubika inkunga byageneraga u Rwanda.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasubitse inkunga y’amadorali ibihumbi 200 zageneraga ishuri rya gisirikare. Ubuholandi bwo bwasubutse amayero miliyoni eshanu bwashyiraga mu ngengo y’imari ya Leta y’u Rwanda.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|