Minisitiri Mushikiwabo ari muri Angola mu butwererane bw’ibihugu byombi
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa mbere tariki 17/06/2013, yageze mu mujyi wa Luanda mu gihugu cya Angola mu rugendo ruganije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ku munsi wa mbere w’urugendo rw’iminsi ibiri, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Minisitiri Georges Rebelo Chikoti baganira ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse baganira ku bibazo by’akarere n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko umubano w’ibihugu byombi uzashingira ku buhahirane mu ngendo, ubucuruzi n’umutekano n’ibindi bizumvikanwaho n’ababishinzwe.
Minisitiri Georges Chikoti atangaza ko umubano wa Angola n’u Rwanda ushobora gutanga inyungu ku bihugu byombi, bikaba biteganyijwe ko abaherekeje Minisitiri Mushikiwabo bazasura umujyi wa Kilamba hamwe inzu y’urwibutso rurimo amateka ya gisirikare cy’iki gihugu.
Uru gendo rwa Minisitiri Mushikiwabo muri Angola kandi ngo rurategura urwo Perezida Kagame azagirira muri icyo gihugu akazanobaba na Perezida José Eduardo dos Santos.
Minisitiri Mushikiwabo asuye igihugu cya Angola nyuma y’iminsi itatu yari amaze mu gihugu cya Gabon mu nama ya NYFA aho yagaragaje ko urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (ICC) rusa n’urwashyiriweho abayobozi b’Afurika gusa, ibi bikagaragazwa n’uburyo abo ruburanisha ari Abanyafurika gusa.
Umushinjacyaha mukuru wa ICC, Fatou Besouda, yabihakanye avuga ko abayobozi b’ibihugu by’Afurika aribo barwitabaza kugira ngo bacire imanza abakora ibyaha, ariko Minisitiri Mushikiwabo agaragaza ko abanyafurka atari bo bananiwe kwicira imanza kugera aho biyambaza ruriya rukiko kuko rwashyizweho n’ibihugu byateye imbere kandi ntabo ruraburanisha babikomokaho.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mugerageze murebe komwacamo ibice ibihugu bigize SADC wenda hali icyo byatanga.
Icyi gihugu cyateye imbere mu gucukura petrol badufasha ku bushakashatsi bwa petrol twatangiye mu rwanda.
interahamwe zihishe muri Angola akabyo karashobotse neza neza, niba Leta y’u rwanda imaze kugirana umubano ndetse n’ubutwererane na Angola biragaragara ko ibintu bigiye kujya mu buryo kandi ko niba nasomye neza harimo n’ingingo y’umutekano, ibyo rero akaba aribyo bizagenderwaho maze interahamwe ziri muri Angola zikaba zakurikiranwa maze zimwe zikoherezwa mu rwanda cyangwa se inkiko zitandukanye zindi ariko bakaryozwa ibyo bakoze.
umubano w’u rwanda n’ibindi bihugu bituranyi cyangwa se bya Afurika yewe n’iby’uburayi cyangwa se z’amerika nibyo bitanga imbaraga ku banyarwanda kandi bigafasha abanyarwanda kwisanga aho bajya hose, ku bubanyi n’amahanga n’angola rero ho ntawashidikanya ko u rwanda ruzahakura byinshi cyane, kuko urebye Angora ni igihugu gifite ibyo cyafatanya n’u rwanda mu iterambere rirambye ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi