Minisitiri Murekezi arasaba ko ubuzima n’umutekano by’abakozi byitabwaho
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi, arasaba abakozi n’abakoresha kurushaho guteza imbere umusaruro ariko bakamenya ko ibyo bitagerwaho mu gihe abakozi badafite ubuzima bwiza ndetse n’umutekano mu kazi.
Ibi Minisitiri Murekezi yabivugiye mu karere ka Rwamagana, ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 25/04/2014, yaganiraga n’abakozi ndetse n’abakoresha b’uruganda “STEEL-RWA Industries” rutunganya ibyuma bishaje rukabibyazamo “Fer à béton” z’amoko atandukanye zikoreshwa mu bwubatsi.

Ubwo yasuraga uru ruganda, Minisitiri Murekezi yabanje gutambagizwa ibice bitandukanye birugize, birimo ahashongesherezwa ibyuma by’ingeri zinyuranye mbere y’uko bivamo umushongi uba ugomba kunyura mu nzira zitandukanye kugira ngo ukorwemo “Fer à béton” zo kujya kubakisha.
Mu biganiro Minisitiri Murekezi yagiranye n’abakozi b’uru ruganda bari kumwe n’abakoresha babo, yabibukije ko bagomba guharanira ko umusaruro w’ibiva mu ruganda wiyongera ariko kandi abasaba kuzirikana ko ibyo bigerwaho ari uko ubuzima n’umutekano w’umukozi mu gihe ari ku kazi, byabanje kwitabwaho.

Umuyobozi Mukuru w’uruganda SteelRwa Industries Limited, Mohd Zaheeruddin, avuga ko bamaze imyaka 3 bakora “Fer a beton” zikoreshwa mu kubaka kandi ngo zikaba zishimwa n’abazikoresha.
Mu gihe uru ruganda rukunze kugaragaramo impanuka ziturutse ku kazi ko gutunganya no gushongesha ibyuma bivamo ibindi, Umuyobozi warwo yadutangarije ko abakozi barukoramo baba bafite ubwishingizi bw’impanuka kandi ko muri uru ruganda hari ivuriro rifasha ugize ikibazo kidakanganye mu kazi.

Rumongi Fulgence ukora muri uru ruganda kuva rwatangira mu mwaka wa 2011 avuga ko rwabaye ingirakamaro ku barukoramo kuko rwabashije kubateza imbere. Avuga ko abahabonye akazi, bamaze kuzuza amazu yo kubamo ndetse abandi abakaba bariteje imbere bagura amatungo ndetse n’imirima byo kubafasha.
Uru ruganda SteelRwa rukoresha abakozi 275 b’Abanyarwanda, ndetse n’abandi 23 b’impuguke zaturutse mu gihugu cy’u Buhinde.

Uru ruganda rukora Fer à béton mu byuma bishaje ruba rwabanje gutunganya, rukanguriwe gusigasira ubuzima n’umutekano w’abakozi barwo bari mu kazi, mu gihe habura iminsi itatu gusa kugira ngo isi yizihize umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana umutekano n’ubuzima bwiza bw’abakozi bari mu kazi, uzizihizwa tariki 28/04/2014.

Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|