Minisitiri Murasira yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, mu biro bye yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, H.E Antoine Anfré, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku kimihurura.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, rwatangaje ko Amb Antoine Anfré, yari aherekejwe na Col Nicolas Dufour, ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

Mu biganiro aba bayobozi bagiranye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, byibanze ku buryo bwo gushimangira ubufatanye busanzweho bw’Ingabo z’ibihugu byombi.

Muri Werurwe uyu mwaka, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’itsinda yari ayoboye, bagiriye uruzinduko rw’akazi i Paris mu Bufaransa, ku butumire bwa mugenzi we Gen Thierry Burkhard.

Uru ruzinduko rwari rugamije ubufatanye n’imikoranire hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi, ndetse no kuganira no ku bibazo by’umutekano mu bice bya Afurika birimo Amajyepfo.

Muri urwo ruzinduko, Gen Kazura yaherekejwe n’abandi basirikare bakuru bo mu Ngabo z’u Rwanda barimo Brig. Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare na Col. Jean Chrysostome Ngendahimana uyobora ishami ry’imyitozo n’ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka