Minisitiri Munyangaju yifurije intsinzi abakinnyi b’u Rwanda bari i Tokyo

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yifuje intsinzi abakinnyi b’u Rwanda bitabiriye imikino Olempike ya 2021 ibera i Tokyo mu Buyapani.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Minisitiri Munyangaju yagize ati “Nifurije abakinnyi bacu guserukana ishema muri Tokyo, bakazatahukana intsinzi. Muri ayo mahanga mwagiyemo u Rwanda rubitezeho gutsinda”.

Ibirori bifungura imikino Olempike ya Tokyo 2021, byabaye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nyakanga 2021, byaranzwe ahanini n’imyiyereko, bikaba byakozwe mu buryo bworoheje ugereranyije n’uko byakorwaga mbere, kubera icyorezo cya Covid-19 yugarije isi.

Muri iyo mikino, u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi batanu, ari bo Hakizimana John usiganwa Marathon (42km), Yankurije Marthe usiganwa metero 5000 ku maguru, Mugisha Moïse usiganwa ku igare, Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi barushanwa mu koga.

Iyo mikino yatangiye kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko izasozwa ku itariki 8 Kamena 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka