Minisitiri Mukaruriza arasaba abagore kwisuzuma aho bageze mu iterambere

Minisitiri Mukaruriza Monique wifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore yabasabye kwisuzuma bakareba aho bageze biteza imbere.

Tariki 8 Werurwe ya buri mwaka si iyo kurekera abagabo imirimo ngo abagore bumve ko ari umunsi wabo wo kurya no kunywa, ahubwo ni uwo kwisuzuma bakareba aho bavuye naho bajya mu iterambere ryabo; nk’uko byasobanuwe na minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “umugore iyo ateye imbere urugo n’igihugu biba biteye imbere kuko ariwe shingiro ry’umuryango”.

Minisitiri Mukaruriza yasabye abakobwa bari mu ishuri dore ko bari na benshi muri ibyo birori kwitabira kwiga amashuri ya siyanse; yababwiye ko amahirwe bahawe angana n’aya basaza babo abasaba kwirinda ikibarangaza kugira ngo babashe gutsinda neza.

Yabahaye impanuro muri aya magambo: “muharanire kwesa imihigo mu masomo ya siyanse maze mubone ibihembo bitangwa n’umuryango imbuto Foundation kandi mushyireho umwete mujya mu bushakashatsi kandi murushaho no guhanga udushya”.

Minisitiri Mukaruriza aha amata abana bo mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera

Umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu karere ka Bugesera waranzwe no gutanga amata n’amagi ku bana b’abanyeshuri bo mu ishuri ry’ikiburamwaka bo mu ishuri rya Mayange A ndetse no kwigisha guteka indyo yuzuye ku bagore barwaje bwaki no kububakira akarima k’igikoni.

Mu Rwanda ni ku nshuro ya 37 uyu munsi wizihizwa mu Rwanda kuko watangiye kwizihizwa kuva mu mwaka wa 1975. Ku rwego rw’isi ni ku nshuro ya 40 uyu munsi wizihijwe.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tariki 8 Werurwe ya buri mwaka si iyo kurekera abagabo imirimo ngo abagore bumve ko ari umunsi wabo wo kurya no kunywa, ahubwo ni uwo kwisuzuma bakareba aho bavuye naho bajya mu iterambere ryabo; nk’uko byasobanuwe na minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “umugore iyo ateye imbere urugo n’igihugu biba biteye imbere kuko ariwe shingiro ry’umuryango”.

Minisitiri Mukaruriza yasabye abakobwa bari mu ishuri dore ko bari na benshi muri ibyo birori kwitabira kwiga amashuri ya siyanse; yababwiye ko amahirwe bahawe angana n’aya basaza babo abasaba kwirinda ikibarangaza kugira ngo babashe gutsinda neza.

Yabahaye impanuro muri aya magambo: “muharanire kwesa imihigo mu masomo ya siyanse maze mubone ibihembo bitangwa n’umuryango imbuto Foundation kandi mushyireho umwete mujya mu bushakashatsi kandi murushaho no guhanga udushya”.

hugo yanditse ku itariki ya: 9-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka