Minisitiri Mbabazi yasabye abari mu buhanzi guhuriza hamwe ibikorwa byabo
Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, ku ya 30 Nzeri 2022 yayoboye inama nyunguranabitekerezo ihuje Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’ibyiciro bitandukanye, hagamijwe kuganira ku ngamba zo guteza imbere inganda ndangamuco z’ubuhanzi, guhuza ibikorwa no guha umurongo buri cyiciro mu iterambere ry’Igihugu.

Iyi nama yitabiriwe n’ibyiciro by’abaririmbyi, abacuranzi, abategura ibitaramo, abareberera inyungu z’abahanzi, abavanga umuziki, abatunganya umuziki, abanyamakuru b’imyidagaduro, abashyushyarugamba, abanditsi n’abashoramari.
Bimwe mu bibazo byagaragarijwe Minisitiri Mbabazi, birimo ko abahanzi bakunze kugira ibibazo by’amikoro yo kuzamura ubuhanzi bwabo.
Si abahanzi gusa kuko mu nganda ndangamuco z’ubuhanzi bahuriye kuri iki kibazo cy’amikoro make.
Abitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo kugaragaza ibyifuzo n’ibitekerezo bigamije gukemura bimwe mu bibazo bagihura nabyo.

Makanyaga Abdul ni umuhanzi wo hambere na we ari mu bitabiriye iyi nama, yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ikwiye gushyigikira ibikorwa bya Muzika, kugira ngo bifashe abawukora gutera imbere.
Ati “Amikora make, ubushobozi buke biri mu bituma umuziki wacu udatera imbere kandi byose bituruka kutabona abawushyigikira”.
Ibibazo byakunze kugarukwaho ni ukubakorera ubuvugizi ibihangano by’abahanzi bakiri bato bikazamuka, bigatezwa imbere ndetse n’abamaze kwinjira mu muziki ugakomera bafashwe kuwagura ukarenga imbi z’Igihugu.
Minisitiri Mbabazi yashimye ibitekerezo byatanzwe abizeza ubufatanye n’inzego zibahagarariye hagamijwe gushaka umuti w’ibyo bibazo.

Yasabye abahuriye mu nganda ndangamuco z’ubuhanzi kurangwa n’ubumwe ndetse n’ikinyabupfura mu byo bakora.
Ati “Muzirikane ko muri Indatabigwi mu Nkomezamihigo, ni mwe ndorerwamo y’Igihugu cyacu”.
Yabasabye kandi gukorana bya hafi n’amahuriro y’abahanzi kugira ngo bagire ijwi rimwe, kuko ari nabyo bizatuma ubuvugizi bifuza bukorwa kugira ngo ibibazo bafite bikemuke.

Ohereza igitekerezo
|