Minisitiri Marizamunda yitabiriye inama ya UN ku kubungabunga amahoro

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Juvenal Marizamunda, yitabiriye inama y’umuryango w’abibumbye ku kubungabunga amahoro iri kubera I Accra muri Ghana, igamije gushimangira ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano n’ingaruka bigira ku baturage.

Iyi nama y’iminsi ibiri yo ku rwego rw’abaminisitiri iri kubera muri Ghana kuva tariki 05 ikaza gusozwa kuri uyu wa 06 Ukuboza 2023, aho igamije kurebera hamwe amahirwe bikwiye gufatanyiriza hamwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo bwo kurengera abaturage, itumanaho rifatika rikajyana no gukemura ibibazo byo gukwirakwiza amakuru atariyo ndetse n’amagambo ahembera urwango. Haraganirwa kandi ku mahoro n’umutekano, ubuzima bwo mu mutwe ku bajya mu butumwa bw’amahoro ndetse n’abagore mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko kubungabunga amahoro ari igikorwa gikomeye kandi gisaba ubufatanye bw’ibihugu byinshi. Ni muri urwo rwego, gutera imbere mu kunoza imikorere bisaba gushimangira no kwagura ubufatanye, harimo nk’imyitwarire ndetse no gukorera mu buryo buhamye aho inkunga ya buri gihugu mu bigize uyu muryango ari ngombwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu biro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Jean-Pierre Lacroix, yavuze ko intego nyamukuru iba igenderewe ari ugufasha impande ziba zihanganye mu bihugu bidafite amahoro n’umutekano, kugera ku masezerano y’amahoro ndetse no kubahiriza inzira ziba zashyizweho.

Ati: “Kugira ngo tugere ku isi itandukanye kurusha ikindi gihe, dukeneye ubufatanye bw’ibihugu bigize uyu muryango. Iyi nama y’abaminisitiri ni amahirwe akomeye ku bihugu bigize uyu muryango kugira ngo bagaragaze ko bashyigikiye ndetse kand biyemeza neza gushimangira imikorere yacu.”

Ku ruhande rw’inama y’abaminisitiri yiga ku butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kubungabunga amahoro Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda yahuye n’intumwa idasanzwe muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Danemark, Holger K Nielsen.

Ibiganiro byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, aba bayobozi baganiriye ku buryo bwo kunoza ibikorwa byo kubungabunga amahoro no kongera ubufatanye hagati y’ibihugu bombi.

Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka