Minisitiri Kaboneka yasabye urubyiruko kwirinda kurya ibyo rutavunikiye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yasabye urubyiruko gukora bagashyira imbere ubunyangamugayo, aho gushaka kwihutira gukira vuba bahereye ku byo batavunikiye.

Yabirusabye ubwo rwari mu Nteko rusange ya 20 y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ubwo rwari rurimo kugaragaza uko rwesheje imihigo ndetse rukanahiga n’iy’umwaka utaha.
Insanganyamatsiko y’iyi nama yo kuri uyu wa 9 Kamena 2017 ikaba igira iti “Rubyiruko, gusigasira imiyoborere myiza ni umusingi w’iterambere”.
Minisitiri Kaboneka yasabye uru rubyiruko kutihutira gushaka gukira ari bwo rukigera mu mirimo kuko ubukire buharanirwa.
Yagize ati “Nk’urubyiruko muharanire kurwanya ikibi, akarengane, ruswa no gushaka gukira vuba, murye gake ariko gakeye.
Biriya ufata wiruka utabibiriye akuya, biba ari intizanyo, kora cyane ugere ku byawe. Nta kuntu wabona akazi uyu munsi ukumva ugomba gutwara imodoka nk’iya Minisitiri utazi aho yahereye akora”.
Akomeza agira ati “Nk’abayobozi murasabwa gusigasira imiyoborere myiza yagezweho idatandukanya Abanyarwanda, mukubaka urubyiruko ruharanira agaciro, urubyiruko rushaka kwihesha ishema, rwanga guhemuka kandi rwanga umugayo”.

Turinimana Jean d’Amour, waturutse mu karere ka Burera asaba urubyiruko bagenzi be gukora akazi kose babonye bityo rugatera imbere.
Ati “Ndakangurira urubyiruko kuvana amaboko mu mufuka bakore akazi kose kabonetse, gapfa kuba kinjiza amafaranga n’ubwo yaba make ageraho akagwira.
Ntabwo ari byiza kumva ko wahita ugera kuri miliyoni utaratunga n’ibihumbi 10, ni ukugenda buhorobuhoro, icyo wiyemeje ukakigeraho”.
Yongeraho ko akenshi ikibazo kiri mu rubyiruko ari ukwitinya no kutamenya amakuru y’aho bashakira ubushobozi ngo bikorere.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Nyirigira Clarisse, avuga ko hari gahunda nyinshi zateganyirijwe urubyiruko ngo rutere imbere rwishyize hamwe.
Ati “Turimo gukangurira urubyiruko gukomeza kwishyira hamwe mu makoperative, bagire umuco wo kwizigama bityo bahere kuri duke bafite batangire bakore ari na ho inkunga zibateganyirizwa zasanga hari aho bigejeje. Turabategurira amarushanwa ku bafite ibikorwa mu turere, abahize abandi bagahembwa”.
Yongeraho ko ubukangurambaga bukomeje mu rubyiruko, rusabwa gukora cyane ruhereye kuri bike bibari hafi, bakazagera ku bukire bifuza.

Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
icyo u Rwanda nkurubyiruko ni imbaraga zacu, tugateza igihugu cyacu imbere, ntiwajya kwivuza utabanje kurwara. duharanire ejo hacu heza.
urubyiruko niryo mbaraga z’igihugu! nitwe Rwanda rwejo! dukorekore tutitaye kubatureba, dutumbirire imbere heza, twiteze imbere tudasize n’igihugu cyacu.
ibyo avuga nibyo umusaza wacu b
irubaka kbs