Minisitiri Kaboneka yasabye Abanya-Karongi kwisuzuma icyatumye basubira inyuma mu mihigo

Minisitiri wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yasuye Akarere ka Karongi tariki 23/09/2014 maze asobanurira abagize Inama Mpuzabikorwa y’ako karere ko gukorera hamwe no kwegera abaturage ari ryo banga ry’imiyoborere myiza rishobora gutuma bongera guhagarara neza mu mihigo.

Mu gihe akarere ka Karongi kasubiye inyumaho imyanya icumi kakava ku mwanya wa mbere kakajya ku wa cumi n’umuwe, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yabanenze abasaba kwikubita agashyi kugira ngo bongere kugaruka mu myanya y’imbere.

Yagize ati “Imbaraga zatumye muba aba mbere kuki zidakomeza kugira ngo mube nibura aba gatatu.”

Aha Minisitiri Kaboneka yasabye inzego zose z’ubuyobozi mu Karere ka Karongi kubitekerezaho bagakora ibyo biyemeje kuko igihugu ngo kititeguye gushyigikira umuntu uwo ari we wese usubira inyuma. Yagize ati “Utiteguye kujya mbere ngo atere intambwe ijya imbere mbibabwije ukuri ahangaha nakuremo ake.”

Minisitiri Francis Kaboneka yababwiye ko ubuyobozi bukuru bw'igihugu bititeguye kwemera kubona abaturage b'u Rwanda basubira inyuma.
Minisitiri Francis Kaboneka yababwiye ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu bititeguye kwemera kubona abaturage b’u Rwanda basubira inyuma.

Minisitiri Kaboneka yababwiye kandi ko iyo umuyobozi ateye intamwe isubira inyuma abaturage bo batera ijana basubira inyuma, bityo abayobozi bakuru b’igihugu ngo bakaba batiteguye kwemera ko abaturage b’u Rwanda basubira inyuma.

Yagize ati “Nimumanuke mwegere abaturage! Nimumanuke mubane n’abaturage ni zo nshingano mufite.” Aha akaba yihanangirije cyane abayobozi bigira ibihangange abasaba kwicisha bugufi bakegera abo bayobora.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakomeje asaba by’umwihariko abagize Komite z’Imidugudu kujya begera abaturage urugo ku rundi, umunsi ku wundi bakabashishikariza gahunda za Leta ndetse no gutekereza ibikorwa byabateza imbere bishingiye ku mihigo y’ingo ndetse abashishikariza kuba intangarugero.

Yagize ati “Ntuzajya gushishikariza umuturage gutanga mutuelle nawe utarayitanga cyangwa ngo ubashishikarize kubana neza urara urwana n’umugore wawe cyangwa umugabo wawe.”

Minisitiri Francis Kabonega yanyuzagamo akegera bamwe mu bayobozi b'imirenge ngo bamusobanurira gahunda bafite zizamura imibereho y'abaturage.
Minisitiri Francis Kabonega yanyuzagamo akegera bamwe mu bayobozi b’imirenge ngo bamusobanurira gahunda bafite zizamura imibereho y’abaturage.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bagaragarije Minisitiri Kaboneka ko Karongi y’ubu ari impinduramatwara ugereranyije na Karongi ya mbere ya Jenoside aho ngo abaturage basuhukaga kubera inzara abandi ugasanga bararenzwe n’umwanda.

Serugendo Zephiline, umwe mu bayobozi b’imidugudu, yagize ati “Utubwirire Perezida wa Repubulika ko rwose Karongi turi Inkingi z’Impinduramatware kuko uko Karongi yahoze yahindutse cyane ku buryo bugaragara.”

Abayobozi b’imidugudu bibanze ku bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage nka gahunda y’imirire myiza, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ndetse na gahunda y’ubworozi’ubuhinzi bwa kijyambere aho wasanganga bavuga ko abaturage hafi ya bose mu midugudu batuyemo ubu ngo bafite amatungo n’abatarayabona ngo binyuze mu miyoborere myiza akaba ari hafi kubageraho.

Inama Mpuzabikorwa y’Akarere ni inama iteganywa n’itegegeko iba rimwe mu mezi atandatu. Ihuza inzego zose z’ubuyobozi bw’ibanza mu Karere kuva ku bayobozi b’imidugudu kugera ku buyobozi bw’akarere.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 4 )

abanya-karongi byo bagomba kwicara bagashaka ibisubizo kandi ninako n’utundi turere twose tugomba kubikora kugirango n’abaturage ubwabo bagire uruhare mu byemezo ndetse no mu gufata ibisubizo ku terambere ryabo

james yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

ubutaha akarere kacu tuzaza imbere, ndabihamije
abaturage tutarabona icyangombwa cy’ubutaka.....

iyamuremye vincent yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

abayobizi baka karere bakorere hamwe dore ko bafite n’umuyobozi mwiza Kayumba bernard maze ubutaha bazaze ku myanya ya hafi

kabana yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

kibacyebura ni ngombwa cyane kubayobozi usanga badashyira mu mihigo ibyo baba barahize, ugasanga aribyo bibasubiza inyuma, ikindi kandi ubufatanye nabaturage usanga bwaragabanutse ibi byose bitera gusubira inyuma mumihigo

kimenyi yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka