Minisitiri Kaboneka yakebuye ababyeyi barutisha abana babo amatungo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka aranenga ababyeyi batita ku bana babo kugeza aho babarutisha amatungo baba boroye.

Minisitiri Kaboneka asaba ababyeyi kutagurana abana babo amatungo
Minisitiri Kaboneka asaba ababyeyi kutagurana abana babo amatungo

Yabitangarije mu murenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe irangaminerere, tariki ya 23 Ugushyingo 2016.

Minisitiri kaboneka avuga ko hari abana bacika ababyeyi babo bakajya mu mihanda, abayobozi bashaka gufasha ababyeyi kubona abana babo bo bakabyigurutsa.

Iki ndi kandi ngo bamwe mu babyeyi ntibaha agaciro abana babo mu bijyanye no kubandikisha mu bitabo by’irangamimerere, isuku, kubavuza no kubaha ibibatunga.

Agira ati “Uhamagara umubyeyi umubaza niba yarabuze umwana akakubwira ko yamubuze atazi aho ari akanakwiyama kumutesha imirimo yibereyemo, nyamara iyo abuze urukwavu Polisi n’ubuyobozi baragorwa.”

Mu bigo ngororamuco bizwi ku izina rya “Transit Centres” uhasanga benshi mu bana bavuga ko impamvu bata imiryango yabo harimo gufatwa nabi n’ababyeyi babo.

Urugero ni urw’witwa Ntambara François wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Murenge wa Mushishiro.

Agira ati “Data yambyaranye na mama araduta, mama amaze gupfa abantu banzana kwa data ariko yaranyanze n’abo mu muryango we baranyanga ubu nibera mu batugage basazwe.”

Ntambara kandi yatangiye guhura n’ingaruka zo kubyarwa n’ababyeyi ntibamwiteko. Ku myaka 21 y’amavuko, yangiwe gufotorwa ngo afate indangamuntu.

Agira ati “Iyo ngiye ku murenge barambwira ngo ntibamfotora kuko ntaho nanditse, ndasaba ko mwandenganura, kuko bantuma umutangabuhamya wo kwa mama kandi simpazi.”

Kwandikisha abana ni bumwe mu buryo bwo kubaha agaciro n'uburenganzira bwabo
Kwandikisha abana ni bumwe mu buryo bwo kubaha agaciro n’uburenganzira bwabo

Minisitiri Kaboneka ahwiturira ababyeyi guhindura imyitwarire bakita ku bana babyaye kuko usanga hari abasigaye babarutisha ibintu kandi kurera nabi bigira ingaruka mbi ku gihugu.

Agira ati “Umwana w’ubu asigaye arutwa n’urukwavu, murumva aho tugeze koko twarutisha abana bacu inkwavu cyangwa andi matungo, babyeyi turabasaba murere abana banyu.”

Minisiteri y’uburinganire n’itarambere ry’umuryango (MIGEPROF) ivuga ko ababyeyi bazajya bafatwa bagize uruhare mu gutuma abana babo bata imiryango yabo bakajya mu muhanda bazafatirwa ibihano.

Cyakora ngo ibyiza ni uko byakwirindwa bakarera neza abana babo.

Kwandikisha abana ni ngombwa

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) gisaba ababyeyi kwita ku bana babo, bakabandikisha kuko aribwo hakorwa igenamigambi neza.

Ikindi kandi ngo iyo igenamigambi ry’igihugu rikozwe neza kandi ku gihe, bizanira abatuye igihugu iterambere nyaryo; nkuko Murangwa Yusuf umuyobozi wa NISR yabitangarije mu Karere ka Gicumbi.

Agira ati “Iyo wandikishije umwana hakiri kare, birazamuka bikagera mu kigo cy’indangamuntu n’icy’ibarurishamibare, bityo natwe tukabyohereza muri Minisiteri y’ubuzima, nayo igateganya inking z’abo bana hafi mu gihe cy’amezi atandatu.

Bityo nujya kuvuza umwana, ntuzabura inkingo cyangwa imiti. Ikindi, niwandikisha umwana kare, abayobozi b’uturere, bazamenya abana bakeneye kujya mu ishuri ubutaha, batangire bubake amashuri kare, bashake abarimo n’ibitabo.”

Ukwezi kwahariwe irangamimerere kuzibanda ku kwanikisha abana bacikanywe kubera ikibazo cy’amikoro, gusezeranya abatarasezeranye, kwandukuza abapfuye n’ibindi. Ibyo byose bizakorwa ku buntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka