Minisitiri Kaboneka asaba urubyiruko kurwanya abanyereza amafaranga y’abaturage
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, arasaba intore z’abagize inzego z’urubyiruko kurwanya akarengane batanga amakuru y’abantu bose barya iby’abandi, bakanyereza umutungo w’abaturage, kuko basubiza inyuma Abanyarwanda.
Ibi yabitangaje tariki 17/11/2014, ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’abagize inzego z’urubyiruko, itorero ryari rimaze iminsi 10 ribera i Nkumba mu karere ka Burera.

Ubwo Minisitiri Kaboneka yaganiraga n’izo ntore zibarirwa muri 400, yatangaje ko hari bamwe mu bantu, bo mu turere dutandukanye two mu Rwanda, batawe muri yombi bazira kunyereza amafaranga y’abaturage arimo aya VUP (Vision 2020 Umurenge Program) ndetse n’ay’ubwisungane mukwivuza, Mitiweri.
Mu ntangirizo z’ukwezi kwa 11/2014, mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, abantu batanu aribo umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, uhagarariye VUP muri uwo murenge, umucungamutungo wa SACCO ya Bushenge n’abandi bakozi babiri b’iyo SACCO, batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga ya VUP.

Ayo mafaranga miliyoni umunani, ibihumbi 566 n’amafaranga 100, yari agenewe abaturage bo mu murenge wa Bushenge ariko birangira batayabonye mu gihe nyamara ngo byagaragaraga ko yasohotse. Abo bose batawe muri yombi bagejejwe imbere y’ubutabera kuburyo banatangiye no kuburana.
Usibye abo banyereje amafaranga ya VUP, ngo no mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Nyabirasi, hari abandi bantu bashinjwa kunyereza amafaranga y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Mitiweri.
Nubwo abo bantu bataratangazwa kubera iperereza rigikomeza, ngo muri uwo murenge hafatiwe ibitabo 10 bya kitansi byakoreshejwe, bitazwi n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro.

Ngo abakoresheje ibyo bitabo bahaga umuturage kitansi yemeza ko amaze gutanga amafaranga ya Mitiweri. Ubundi ayo mafaranga abahaye, bakayishyirira mu mufuka aho kujya mu kigega cya Mitiweri. Ibyo bitabo byose uko ari 10 ngo birimo kitansi zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 500.
Minisitiri Kaboneka avuga ko izo ari zimwe mu ngero bafite. Ngo bishoboka ko no mu tundi turere haba hari abandi banyereza amafaranga y’abaturage nyamara ntibamenyekane. Aha niho ahera asaba intore z’abagize inzego z’urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kurwanya abantu nkabo kuko badindiza iterambere.
Agira ati “Bishoboka rero no kuba hari ahandi biri (abanyereza amafaranga) wenda bitaragaragara, nkumva nk’intore zitarebera ibikorwa nk’ibyongibyo bigayisha, bitesha agaciro ubuyobozi kandi nabo bari muri ubwo buyobozi, bagomba guhaguruka bakabirwanya”.

Akomeza abasaba guhaguruka bakarwanya akarengane aho kaba kari hose mu mirenge batuyemo. Kugira ngo ibyo bigerweho izo ntore zisabwa kutareberera gusa ahubwo zikajya zitanga amakuru haba ku buyobozi cyangwa ku nzego zishinzwe umutekano bityo ibyo bibazo bigakemurwa.
Izo ntore z’abagize inzego z’urubyiruko zihamya ko uwo mukoro zahawe zizawushyira mu bikorwa, nk’uko Rugengamanzi Steven, ukomoka mu karere ka Gatsibo, abihamya.
Agira ati “Ubungubu tugiye kuba maso haba ku manywa haba nijoro, nta muntu ugomba gukora amakosa tumureba nk’intore. Niyo mpamvu hari indangagaciro za kirazira: nta muntu ugomba gusenya ibyagezweho.
Igihugu turagifite, ni ugukora ibintu ku gihe kandi dufite intego kugira ngo igihugu kigere ahantu kigera. Umuntu rero urya za Mitiweri (amafaranga ya Mitiweri) cyangwa ruswa ntabwo tuzamwemerera, tuzatangira amakuru ku gihe, kandi natwe tumurwanye twivuye inyuma nk’intore”.

Usibye ibyo kandi izo ntore zahize indi mihigo itandukanye irimo gutoza abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri uyu mwakwa wa 2014. Bahize kandi gukora umuganda wihariye wo gufasha abakene babubakira ndetse banafasha urubyiruko kwikura mu bukene, babatoza kwibumbira mu makoperative.
Icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’abagize inzego z’urubyiruko cyari kigizwe n’intore zaturutse mu turere 15 two mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba. Izo ntore zose zahawe icyemezo cyemeza ko ari abatoza b’intore.
Ikindi cyiciro cyabanje nacyo cyari kigizwe n’intore zaturutse mu turere 15 two mu ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’umujyi wa Kigali.
Iryo torero ry’abagize inzego z’urubyiruko ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga “MYICT”, mu rwego rwo gukomeza gushimangira za kirazira ndetse n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda mu rubyiruko.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo tubahagurukire twivuye inyuma
urubyiruko nirwo mizero y’u Rwanda bityo akaba ariyo mpamvu reta yashyize ingufu muri gahunda zibahugurura zinabategura kuzaba abantu b’abago kuko nibo bazaba bafatiye runini u Rwanda mu minsi izaza