Minisitiri Kaboneka arakangurira Abanyabugesera kubyaza umusaruro ibiyaga bafite

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abatuye akarere ka Bugesera kubyaza umusaruro ibiyaga n’inzuzi bigaragara muri ako karere aho kugirango bibabere umutwaro kuko bitwara ubuzima bw’abantu.

Ibi minisitiri Kaboneka yabibasabye kuwa 04/11/2014 ubwo yari yitabiriye inama ya komite mpuzabikorwa y’akarere ka Bugesera.

Icyenda mu biyaga 18 biri mu ntara y’iburasirazuba bibarizwa mu Bugesera ariko niko karere kazahazwa n’izuba ry’inshi riba intandaro ituma abaturage bateza, ndetse rimwe na rimwe ibyo biyaga bigatwara ubuzima wa bamwe mu bagatuye.

Minisitiri Kaboneka asaba abaturage kubyaza umusaruro ibiyaga bafite.
Minisitiri Kaboneka asaba abaturage kubyaza umusaruro ibiyaga bafite.

Aha niho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka asaba abatuye ako karere kureba uburyo ibyo biyaga bitababera umutwaro ahubwo bikababera igisubizo, babikoresha mu kuvomerera imyaka yabo.

Agira ati “ntabwo byari bikwiye ko aya mazi abapfira ubusa, ahubwo tukumva ngo arimo kwambura ubuzima bamwe. Mu kwiye gutekereza ukuntu mwayabyaza umusaruro muyakoresha kuvomerera imirima yanyu mu gihe cy’izuba aho riza rikica imyaka yanyu bigatuma muteza”.

Minisitiri Kaboneka yababwiye ko bitari bikwiye ko aya mazi arenga akajya guteza imbere abo mu bihugu bya Sudani na Misiri kandi bagakwiye kubanza kuyabyaza umusaruro.

Abaturage n'abayobozi bafashe impanuro za Minisitiri Kaboneka bemeje ko bagiye kuzikurikiza.
Abaturage n’abayobozi bafashe impanuro za Minisitiri Kaboneka bemeje ko bagiye kuzikurikiza.

“Mukwiye kureba kureba kure maze mugatekereza ukuntu aya mazi atababera umutwaro ahubwo akaba igisubizo cy’ikibazo cy’izuba ryinshi rikunze kwibasira aka karere kagatuma bamwe baranasuhukaga kubera gutinya iryo zuba”; Minisitiri Kaboneka.

Minisitiri Kaboneka kandi yasabye abatuye ako karere kuzamura ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza, dore ko ako karere kari inyuma aho abangana na 61% aribo bamaze kubona ubwisungane mu kwivuza.

Mu gihe abayobozi bo mu nzego z’ibanze bavuga kimwe mu byo bazakoresha harimo n’ubukangurambaga mu baturage, Minisitiri Kaboneka yabasabye abayobozi ko bakwirinda gukoresha uburyo bubangamira abaturage; nko kubuza uburenganzira abadafite mutuelle bwo kujya mu masoko ndetse no gufatira amatungo.

Hahembwe n'abakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu karere.
Hahembwe n’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu karere.

Ku rundi ruhande ariko abaturage baravuga ko bagiye gukaza ubukangurambaga bashishikariza bagenzi babo nk’uko bivugwa n’umwe muri bo witwa Munyemana Elias wo mu murenge wa Mayange.

Yagize ati “tugiye gushishikariza abaturage kwibumbira mu matsinda y’ingobyi ndetse no kugana ibigo by’imari kugirango bibagurize maze umubare w’abafite ubwisungane mu kwivuza ubashe kwiyongera”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwihaye intego ko bitarenze ukwezi kwa 12, umubare w’abafite ubwisungane mu kwivuza uzaba ugeze ku 100%.

Abaturage banahawe umwanya babaza ibibazo bari bafite.
Abaturage banahawe umwanya babaza ibibazo bari bafite.

Uku kugabanuka k’ubwitabire mu kwivuza bigaragara ko kugenda kwiyongera bitandukanye n’uko byatangiye ubwo iyi gahunda yatangiraga mu mwaka wa 2006 aho yari ku rugero rwa 90% , umwaka ushije wa 2013-2014 washojwe akarere ka Bugesera kari kuri 74%.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 5 )

birakwiye kuba burya bareba ibyo bafite bakamenya kubibyaza umusaruro burya biranoroha cyane kubyaza umusaruro ibyo ufite hafi yawe kuruta kujya kubishaka kure

karemera yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

Ikintu gitanganje mu buyobozi bwa Bugesera ,Minisitiri Kaboneka yabagaragarije ko umwaka w’imihigo kuri mutuelle babaye abanyuma , n’amanota make cyane, none baravuga ngo bagiye gukora ubukangurambaga ngo mu mpera zukwezi kwa 12 bazaba bageze ku 100% , abantu bagiye bareka kubeshya ni gute waba umaze amezi 10 ufite 60% ngo mu mezi abiri ube wageze ku 100% izi mvugo sinza byerekana kudaha agaciro icyo abayobozi baba bavuga , nyuma baturage bakaba aribo bahagwa kubera ubuyibozi bubi

philadelphie yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

Ikintu gitanganje mu buyobozi bwa Bugesera ,Minisitiri Kaboneka yabagaragarije ko umwaka w’imihigo kuri mutuelle babaye abanyuma , n’amanota make cyane, none baravuga ngo bagiye gukora ubukangurambaga ngo mu mpera zukwezi kwa 12 bazaba bageze ku 100% , abantu bagiye bareka kubeshya ni gute waba umaze amezi 10 ufite 60% ngo mu mezi abiri ube wageze ku 100% izi mvugo sinza byerekana kudaha agaciro icyo abayobozi baba bavuga , nyuma baturage bakaba aribo bahagwa kubera ubuyibozi bubi

philadelphie yanditse ku itariki ya: 6-11-2014  →  Musubize

amahirwe yo kugira ibiyaga bayabyaze umusaruro maze bahinge banavomere ibyo bahinze mu gihe haje ikibazo cy’izuba bityo ibyo bahinga ntabwo bizarumba

susu yanditse ku itariki ya: 5-11-2014  →  Musubize

ubugesera ibyo bukeneye ni byinshi 1,biriya bisembu byose bidahingwa 2,abaturage bagomba kwitabira umurimo bakagabanya kumywa inzoga mumasaha yo gukora 3,abarundi nabo bagwiza umubARE wabatagira ubwisungane kuko ntibemerewe kubugira kuburako ari abanyamahanga

ALIAS yanditse ku itariki ya: 5-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka