Minisitiri Juvenal Marizamunda yitabiriye inama yiga ku bufatanye bw’Ingabo mu Karere

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’intumwa ayoboye yitabiriye inama ya 37 yiga ku bufatanye mu bijyanye n’Ingabo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba izibanda ku bikorwa na gahunda zihuza Ingabo.

Iyi nama izamara iminsi itanu yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Werurwe, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, I Arusha muri Tanzania.

Intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, harimo Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Iyi nama izamara iminsi itanu, yatangijwe n’inama yahuje inzobere mu mu bikorwa by’umutekano n’amahugurwa ahabwa Ingabo, kuri gahunda kandi hateganyijwe ibiganiro bizahuza komite zitandukanye harimo Ngishwanama ku bufatanye mu by’umutekano ndetse n’inama ya 37 nyirizina.

Muri iyo nama, hazaganirwa ingingo zitandukanye, harimo raporo ku bikorwa by’imyitozo ya Ushirikiano Imara (FTX USHIRIKIANO IMARA), izahuza Ingabo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ku nshuro ya 13. Iyi myitozo biteganyijwe ko izabera mu Rwanda muri Kamena 2024.

Mu nama yahuje Intumwa ziturutse mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, zigizwe n’inzego z’umutekano yigaga ku kunononsora iyo myitozo, Maj Gen Denis Rutaha, wari uyoboye intumwa z’u Rwanda, yatangaje ko imyitozo ya Ushirikiano Imara 2024 izaba ari akurusho ugereranyije ku yindi yabanje.

Iyi nama kandi izaganirirwamo inemerezwemo gahunda zirimo ingengabihe y’ibikorwa bihuriweho n’inzego z’umutekano z’Akarere (EAC) kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2024.

Imyitozo ya Ushirikiano Imara igiye kwakirwa n’u Rwanda ku nshuro ya Kabiri nyuma y’uko iheruka yabereye mu Karere ka Musanze, isozwa muri Kamena 2023.

Ushirikiano Imara ni imyitozo iba buri mwaka, yateguwe mu guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bya EAC mu kugarura amahoro n’umutekano mu Karere.

Yatangiye gukorwa mu 2004 aho Ingabo za EAC zihugurwa ku bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu bice bitandukanye, zigahora ziteguye gutabara aho bibaye ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka