Minisitiri Juvenal Marizamunda yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse, uri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kunoza umubano usanzweho hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi, by’umwihariko mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Minisitiri Marizamunda aganira n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Mozambique
Minisitiri Marizamunda aganira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique

Admiral Mangrasse, yabonanye kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, ku wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024, ku cyicaro gikuru cya Minisiterii y’Ingabo ku Kimihurura.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwand, yatangaje ko aba bagaba b’Ingabo z’ibihugu byombi, mu biganiro bagiranye byari bigamije kurushaho guteza imbere umubano usanzweho hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique.

Admiral Mangrasse nyuma yo kubonana n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko mu ibiganiro byahuje impande zombi, byagarutse ku bufatanye bukomeje mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Yagize ati “Twaganiriye ku bufatanye bukomeje gukorwa hagati y’Ingabo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, dushimangira ko ari ngombwa ko bikomeza tugashikama kugeza igihe tuzagera ku ntsinzi.”

Uretse ibiganiro byagarutse ku bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique, aba bayobozi baganiriye no ku zindi ngingo zirimo amahugurwa.

Yagize ati “Ikiganiro cyacu cyagukiye no mu nzego zitandukanye, cyane cyane twibanze ku mahugurwa, imyitozo ihuriweho, ndetse n’uburyo bufatika bwo guhangana n’umwanzi umwe, ari we terabwoba muri Cabo Delgado.”

Umugaba mukuru w’Ingabo za Mozambique n’intumwa ayoboye, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zikomeje gushimangira ubufatanye, binyuze mu mbaraga zigaragarira mu kwimakaza umubano bigamije kubungabunga amahoro, ugamije guteza imbere umutekano mu Karere n’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba muri rusange.

Muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo n’abapolisi mu gihugu cya Mozambique, gufasha inzego z’umutekano z’icyo gihugu guhashya imitwe y’iterabwoba yari yarigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

Kugeza ubu muri iyi Ntara hari amahoro n’umutekano, abaturage basubiye mu byabo ndetse ibikorwa by’ubucuruzi nabyo byarasubukuwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka