Minisitiri Hakuziyaremye Soraya yahize gusakaza ibikorerwa mu Rwanda mu masoko mpuzamahanga

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka avuga ko asigiye umusimbuye, Mme Hakuziyaremye Soraya ibikorwa by’igihe kirekire yari yamaze kwiyemeza.

Uwari Ministiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Vincent Munyeshyaka hamwe na Ministiri mushya Hakuziyaremye Soraya bakoze ihererekanyabubasha kuri uyu wa kabiri
Uwari Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka hamwe na Ministiri mushya Hakuziyaremye Soraya bakoze ihererekanyabubasha kuri uyu wa kabiri

Muri byo hari ukuziba icyuho kinini hagati y’ibitumizwa hanze n’ibyoherezwa mu mahanga, kugeza muri 2017 ngo icyo cyuho cyari kigeze ku Madolari ya Amerika Miliyari 1.2

Munyeshyaka agira ati:"Nishimiye ko igihe nari maze nagikoresheje neza, ariko hari ibyo ntagezeho kuko bisaba igihe kirekire kugira ngo bigerweho".

Avuga ko nubwo yari amaze umwaka umwe ku buyobozi bwa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda(MINICOM), ngo yagize aruhare rukomeye kugira ngo ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo kigabanuke.

Mu myaka itatu ishize kuva muri 2014-2017 ikinyuranyo cy’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo cyagabanutse kuva kuri miliyari 2.4 kugera kuri miliyari 1.2 z’Amadolari y’Amerika.

Munyeshyaka avuga ko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) ari yo nkingi ikomeye yo kuziba icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo.

Munyeshyaka Vincent yavuze ko yabashije kugabanya ibitumizwa mu mahanga mu gihe gito yari amaze muri MINICOM
Munyeshyaka Vincent yavuze ko yabashije kugabanya ibitumizwa mu mahanga mu gihe gito yari amaze muri MINICOM

Ku rundi ruhande, Minisitiri mushya Hakuziyaremye Soraya avuga ko kugira ngo haboneke ibyoherezwa mu mahanga byinshi, ngo azashaka abashoramari hanze y’igihugu, ariko ko azanashakira isoko iby’Abanyarwanda bakora.

Minisitiri Hakuziyaremye Soraya avuga ku bijyanye no guca ’caguwa’, gucuruza ibirayi no guteza imbere ibikorerwa mu Gihugu, agira ati:"Igisubizo kirambye cyo tugomba kukibona ariko kuvuga ko cyihuse byo hari icyaba kibura".

Uwahoze ari Minisitiri Munyeshyaka ndetse na Ministiri mushya Hakuziyaremye, bavuga ko mbere yo gukora ihererekanyabubasha kuri uyu wa kabiri, ngo bafashe umunsi wose wo kuganira kuri Politiki zitezwa imbere na MINICOM.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Minisitiri mushy azakure abahinzi b’ibirayi murwobo yadushyizemo.

Peter yanditse ku itariki ya: 23-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka