Minisitiri Gatare yifatanyije n’abaturage ba Musanze mu muganda
Minisitiri muri Perezidanse ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga, Ignace Gatare, yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Musanze mu muganda ngaruka kwezi bawusoza bungurana ibitekerezo. Abaturage bishimiye ko n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru babegera bagakorana.
Igikorwa cy’umuganda cyabaye tariki 25/02/2012 mu karere ka Musanze cyaranzwe no gutera ibiti by’imikindo 100 mu busitani bugabanya umuhanda munini uri mu mujyi wa Musanze. Ibi biti byatanzwe na Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB).
Ikibanzweho mu biganiro Minisitiri Gatare yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda ni gahunda yo gushishikariza abaturage kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha iterambere na serivise.
Minisitiri Gatare yavuze ko u Rwanda rushishikariye guteza imbere ikoranabuhanga no kurikoresha mu nzego nyinshi mu kwihutisha ibikorwa bigaragara ko bitagerwaho abaturage batitabiriye gukoresha ikorana buhanga.
Abaturage bifuje ko ibigo by’itumanaho n’amabanki byarushaho kubegera mu giturage bakabasobanurira kurushaho ibijyanye n’ikoranabuhanga bakoresha muri service zabo kuko kugera mu mijyi aho ibyo bigo bikorera bibagora.
Abaturage bakurikiye iki kiganiro bishimiye ikiganiro bagiranye na Minisitiri muri Perezidanse ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga bavuga ko cyabafashije gukomeza gusobanukirwa n’iby’ikoranabuhanga. Bifuje ko ibigo bikoresha ikoranabuhanga bikwiye kubigisha kurikoresha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|