Minisitiri Gatabazi yibukije Guverineri Nyirarugero gukora amasaha 24/24

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Mari Vianney, yabwiye Umuyobozi umusimbuye ku nshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla, ko ibanga rya mbere rizamugeza ku ntsinzi ari ukwita ku baturage, abakira mu gihe cyose bamwitabaje haba mu ijoro cyangwa ku manywa.

Minisitiri Gatabazi na Guverineri Nyirarugero bahererekanyije ububasha
Minisitiri Gatabazi na Guverineri Nyirarugero bahererekanyije ububasha

Ni impanuro yatanze ku mugoroba wo ku itariki 22 Werurwe 2021, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya Nyirarugero Dancille n’uwari Guverineri w’iyo Ntara, Gatabazi JMV wabereye ku biro by’Intara y’Amajyaruguru.

Minisitiri Gatabazi yerekanye ibyagenze neza kuri manda ye ariko anagaragariza umusimbuye ibyari bikiri mu mishinga agomba gushyira mu bikorwa, anamugaragariza n’ibibazo binyuranye asabwa gukemura, mu rwego rwo gukomeza iterambere ry’Intara.

Minisitiri Gatabazi, ubwo yibutsaga Guverineri Nyirarugero ko mu byo ashinzwe umuturage aza ku isonga, yatanze urugero ku gitero by’abacengezi mu Kinigi muri 2019 cyahitanye abagera kuri 14.

Ngo ubwo ibyo bitero byagabwaga ku baturage, umuturage yamuhamagaye saa saba z’ijoro nyuma yuko inzego z’ibanze zimwegereye zari zanze kumwitaba ahitamo kwiyambaza Guverineri.

Ati “Mu ijoro umuturage yarampamagaye ndamwitaba, ambwira n’uburakari bwinshi ati Guverineri abayobozi bose nabahamagaye nababuze none ni wowe ngezeho, ndashaka kukubwira ko twatewe. Muri ako kanya uwa kabiri arampamagara n’uwa gatatu, urumva ko bari babuze uwo batabaza, nibwo nahise mpamagara abakuriye ingabo tuza gusanga ibyo bavuga ari ukuri twatewe”.

Minisitiri Gatabazi asaba abayobozi kwakira abaturage igihe cyose babakenereye
Minisitiri Gatabazi asaba abayobozi kwakira abaturage igihe cyose babakenereye

Arongera ati “Nyakubahwa Guverineri uzakire ibibazo isaha n’isaha, haba nijoro haba ku manywa umuturage iyo akwitabaje mwumve kuko ni kimwe mu ntsinzi zizagufasha nushobora kwakira ibibazo by’abaturage igihe babikugejejeho kandi ukizeza ko byarangiye, kwakira ibibazo by’abaturage ni inshingano ya Guverineri amasaha 24/24, umutware wawe arahari ntibizamutungure nuhamagarwa mu ijoro ngo ujye gukemura ibibazo by’abaturage”.

Minisitiri Gatabazi yagarutse ku byagezweho mu Ntara y’Amajyaruguru burimo imihanda yubatswe, imidugudu, ubwiherero, ibitaro n’ibigo nderabuzima, amakaragiro y’amata, udukiriro n’indi mushinga yadindiye irimo kubaka ibitaro bya Ruhengeri.

Yasabye Guverineri gufatanya n’abafatanyabikorwa banyuranye barimo abagize PSF, abanyamadini n’amatorero, abajyanama b’ubuzima n’abandi, gukorana neza bashyira hamwe bashaka icyateza imbere Intara y’Amajyaruguru.

Yagarutse cyane ku bukerarugendo bukomeje kwinjiriza igihugu amadevise no ku buhinzi nk’igicumbi cy’igihugu avuga no ku mutekano nk’Intara yakunze kurangwa n’abatunda ibiyobyabwenge, asaba umuyobozi mushya kubishyiramo imbaraga afatanyije n’abayobozi b’uturere n’abandi bakozi hagamijwe kurushaho kugira intara y’Amajyaruguru nziza aho ba mukerarugendo bazakomeza kwishimira mu gihe bagannye igihugu cy’u Rwanda.

Guverineri Nyirarugero yiteguye kuzuza inshingano ze
Guverineri Nyirarugero yiteguye kuzuza inshingano ze

Minisitiri Gatabazi yibukije umuyobozi mushya ko iyo Ntara yagiye yitwara neza mu mihigo abayobozi basinyira imbere y’umukuru w’igihugu, mu myaka ibiri ikurikirana yagiye iba iya mbere n’ubwo mu mihigo ya 2019/2020 bitagenze neza, amubwira ko ari umukoro afite mu gukosora ibitaragenze neza.

Ati “Mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 twabaye aba mbere mu Rwanda, 2018/2019 tuba aba mbere ndetse no mu iterambere ry’ubukungu bigaragara ko twazamutse. Umwaka ushize imihigo yari yagaragaje ko tutitwaye neza, uyu munsi ni wowe na ba Meya musabwa kugira ngo muhindure icyo gipimo kitagenze neza, amezi atatu asigaye y’imihigo ashobora guhindura byinshi, wambare bote usange abaturage mu bishanga uzamuke n’imisozi ubasangeyo bakubone muganire, kandi uzabishobora kuko tuzakuba hafi”.

Ubutumwa bwa Minisitiri Gatabazi bwakiriwe neza n’umuyobozi mushya w’Intara y’Amajyaruguru, aho yavuze ko agiye gukoresha imbaraga ze zose mu mirimo yashinzwe, avuga kandi ko icyizere yagiriwe adateze kugitatira.

Mu bitabiriye uwo muhango harimo n'Abayobozi b'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru
Mu bitabiriye uwo muhango harimo n’Abayobozi b’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru

Mu ijambo rye yabanje gushimira Perezida wa Repuburika ku cyizere yamugiriye ati “Mupfashe nshimire Umukuru w’igihugu ku cyizere yangiriye cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru kugira ngo dufatanye urugendo rwo guteza imbere abaturage b’iyi Ntara n’Abanyarwanda muri rusange”.

Uwo muyobozi yashimiye uwo asimbuye nabo bari bafatanyije, abizeza ko azusa ikivi batangiye ku bufatanye n’inzego zose, aharanira gukurikirana no kugira inama uturere adukorera n’ubuvugizi ndetse yita no ku mutekano w’abantu n’ibyabo.

Ati “Ni muri urwo rwego mbizeza ko nzongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa gahunda zose za Leta, ari izikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi na Manifesto ya FPR-Inkotanyi n’ibindi, kugira ngo Intara yacu itere imbere kandi nzaharanira no gukurikirana imihigo y’uturere kugira ngo ikorwe neza ku buryo tuzesa imihigo”.

Uwo muyobozi avuga ko azaharanira kandi ko abaturage bishimira ibibakorerwa anakemura ibibazo byabo kandi aharanira ko bazamuka mu iterambere, asaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu kumuba hafi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Nyirarukundo Ignatienne, wayoboye uwo muhango w’ihererekanyabubasha, yijeje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ubufatanye anasaba ko hakazwa ingamba zo gufasha abaturage no gukora ibiri mu nyungu zabo.

Minisitiri Nyirarukundo Ignatienne yijeje ubufatanye Guverineri mushya w'Intara y'Amajyaruguru
Minisitiri Nyirarukundo Ignatienne yijeje ubufatanye Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru

Ati “Nta kintu kibabaza nko kumva abaturage bababaye, abantu barakora ibikorwa biragaragara, ariko wajya ku ruhande ukumva abaturage baravuga ko batishimye ukumva nawe nk’umuyobozi ntabwo bigufashije, ubwo tuzareba aho ako kantu kaziritse hanyuma tukaziture. Ni byo koko birazamuka tugeze kuri 82,5% ku rwego rw’igihugu twaravuye kuri za 65%, ariko n’ako gasigaye dukwiye kugapfundikira 2024 ikazagera turi ku 100%”.

Uwo muyobozi yasabye ko abaturage bajya basobanurirwa neza gahunda za Leta aho kuzibatsindagiramo ku ngufu nta busobanuro bahawe, asaba ko hakongerwa n’ibiribwa kuko byagaragaye ko ibiryo bitaboneka ku buryo buhagije ngo abaturage bahage ndetse banasagurire amasoko, ibyo bikadindiza gahunda ya Leta yo kwivana mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka