Minisitiri Gatabazi yibukije abagore bahawe telefone kuzikoresha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi

Abagore 380 b’abajyanama mu buhinzi n’ubworozi bo mu Ntara y’Amajyarugu kuva ku wa kabiri tariki 30 Werurwe 2021, batangiye gushyikirizwa telefoni ngendanwa zigezweho za ‘Smart phones’, basabwa kuzazifashisha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi aho kuzikoresha ibidafite umumaro.

Abahawe telefone basabwe kuzikoresha mu kongera umusaruro w'ubuhinzi
Abahawe telefone basabwe kuzikoresha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi

Ni muri gahunda y’ubukangurambaga bwa ‘Connect Rwanda’ yateguwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse na sosiyete y’itumanaho ya MTN, hagamijwe gushyigikira ba mutima w’urugo kwihutana n’abandi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya telefoni zigezweho.

Mujawamariya Petronille wo mu Murenge wa Rugengabari, akaba n’umunyamuryango wa Koperative KOPACERU ihinga ku buso bwa Ha 12, yashimishijwe no kuba telefoni igezweho yahawe igiye kumufasha kujya atanga amakuru y’ubuhinzi.

Yagize ati "Ni Smart phone, izajya imfasha gushakisha amakuru atandukanye agezweho atuma dukora ubuhinzi bwimbitse. Muzi neza ko kubera imiterere y’uturere usanga n’imihingire itandukana, bityo n’udushya tugatandukana. Izi smart phone ni igikoresho cyiza kigiye kudufasha kujya dukurura amakuru atuma tumenya ibishya tubyigiye ku bandi, cyangwa natwe dusakaze ibyo tuzi babitwigireho, bityo bidufashe guhinga kijyambere, twihaze mu biribwa kandi dusagurire amasoko".

Bishimiye telefone bahawe
Bishimiye telefone bahawe

Ancilla Mukamutara, Umujyanama w’ubuhinzi wo mu Murenge wa Rwerere, yagorwaga no gutanga amakuru y’ubuhinzi ku nzego zibishinzwe kubera ikibazo cya telefoni itabishoboye.

Yagize ati "Amakuru y’ubuhinzi ntabwo twabonaga uko tuyatanga byimbitse kuri ba agoronome, kuko nkanjye nitanzeho urugero, agatelefoni nari mfite kari ako mpanagariraho cyangwa kwitabiraho gusa nta kindi nshobora kugakoreraho. Ariko iyi telefoni igezweho yo yujuje ibintu byose bisabwa byoroshya uburyo bwo gutanga amakuru yihuse, aho umuntu yafotora nk’imyaka yeze ishakirwa amasoko, gutanga amakuru y’ahagaragaye indwara mu bihingwa, kwandikirana ubutumwa cyangwa guhamagarana duhanahana amakuru atuma ubuhinzi burushaho gutera imbere".

Izo telefoni ngo ntibagiye kuzicarana mu mbuga, ahubwo ngo bazazibyaza umusaruro ufatika nk’uko Mukamutara akomeza abivuga.
Yagize ati " N’aho abagore bagira imirimo myinshi yo mu rugo, ariko dufata n’igihe cyo gukorera igihugu. Izi telefoni ziduteye akanyabugabo ko gukora ubuhinzi buvuguruye kandi twizeye neza ko buzarushaho kutugirira akamaro".

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, yibukije abitabiriye icyo gikorwa ko serivisi nyinshi ubu zisigaye zikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Telefoni zikaba ziri mu bituma ryoroha.

Yakanguriye abagore bazihawe kuzibyaza ibibafitiye inyungu no kuzirikana ko atari izo kwishimisha cyangwa kuzivugiraho ibidafite umumaro.

Yagize ati “Ubuhinzi ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu, kandi abagore bafite uruhare rukomeye kuko bihariye 60% by’abakora ubuhinzi. Ni yo mpamvu twifuza ko nta mugore usigara inyuma cyangwa ngo ahezwe mu ikoranabuhanga".

Yongeraho ati “Telefoni muhawe si izo gukoreshwa mu gufotora ibidafite umumaro cyangwa ngo mwirirwe muzikoresha mu gusuhuzanya gusa. N’ubwo nabyo bikenewe ariko hari ibindi by’ingenzi zibitse kandi by’ingirakamaro. Nko kuba ufite telefoni yayikoresha mu kumenya ingano y’imbuto n’ifumbire umuhinzi azakoresha, yayikoresha akeneye amakuru amufasha kongera umusaruro, ayo makuru telefoni irayabitse. Nibazikoreshe, ndetse ku badafite ubumenyi bwabyo, bashobora kubyitoza cyangwa bakifashisha ababari hafi mu miryango babisobanukiwe bakaba babafasha”.

Kugira ngo iyo gahunda izagere ku mubare munini w’abaturage, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, asanga bizashoboka mu gihe abo mu byiciro bitandukanye byaba ibifite aho bihurira n’ishoramari, abikorera n’izindi nzego zitandukanye gutera inkunga icyo gikorwa.

Ati “Ntibisaba ibya mirenge, ushobora gutanga telefoni icumi, ijana cyangwa izirenze. Yewe wanatanga imwe bitewe n’uko uhagaze. N’aho byaba ngombwa ko abantu bihuza bagatanga amafaranga yahuzwa akabyara telefoni imwe ntabwo twabasubiza inyuma kuko byose ni mu murongo ugamije gushyigikira iyi gahunda no kuyihutisha”.

Abagore basaga ibihumbi bitatu bo mu gihugu hose b’abajyanama mu by’’ubuhinzi n’ubworozi banibumbiye mu makoperative afitanye isano na byo, ni bo bahawe telefoni ngendanwa, kugira ngo bafashwe gukoresha ikoranabuhanga rigamije kuzamura iterambere ry’ubuhinzi muri gahunda y’ubukangurambaga bwa Connect Rwanda.

Bakimara kuzishyikirizwa bashyiriwemo ikoranabuhanga bazajya bakoresha mu kazi kabo ndetse mu gihe cya vuba bakazahabwa amahugurwa yimbitsi y’uko bazajya bazikoresha.

Gahunda ya Connect Rwanda yatangijwe na MTN Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2019. Umukuru w’igihugu Paul Kagame, ari mu bahise bayishyigikira ku ikubitiro, atanga telefoni 1500 za MaraPhones zo guha abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye turi mu gihugu.

Uyu mwaka wa 2021 biteganyijwe ko uzarangira hatanzwe telefoni zigezweho (smart phones) ibihumbi 400 ku byiciro binyuranye by’abanyarwanda badafite ubushobozi bwo kuzigurira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka