Minisitiri Gatabazi yemeje ko abaturiye CIMERWA bazimurwa bidatinze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko imiryango ibarirwa muri 800 isanzwe ituriye uruganda rwa CIMERWA mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, igiye kwimurwa mu kurinda ubuzima bwabo no kureka uruganda rukisanzura.

Abaturiye CIMERWA bagiye kwimurwa bidatinze
Abaturiye CIMERWA bagiye kwimurwa bidatinze

Minisitiri Gatabazi abitangaje nyuma y’ibiganiro abavuga rikumvikana mu Ntara y’Iburengerazuba bagiranye na Perezida Paul Kagame mu Karere Rusizi, maze hagaragazwa ikibazo cy’abaturage batuye mu Murenge wa Muganza, babangamiwe n’uruganda rutunganya sima rwa Cimerwa.

Ni ikibazo cya sima itumuka ikangiza imyaka y’abaturage baturiye CIMERWA, guhumeka sima bigira ingaruka ku buzima bwabo, hamwe no guturitsa intambi byangiza inyubako zabo.

Imyaka itatu irashize abaturage bagaragaza iki kibazo, ariko ntihaboneke igisubizo mu gihe hari hemejwe ko ababangamiwe n’uruganda bashobora kwimurwa.

Minisitiri Gatabazi mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, yavuze ko imiryango 800 ibangamiwe igomba kwimuka ikibazo kikarangira

Ati “Abagomba kwimuka ndetse uruganda rukagira ubwisanzure, ariko bizakorwa hakurikijwe inyigo yateguwe, bigomba kwihutishwa kuko ari ikibazo cy’ubuzima bw’abaturage.”

Ubuyobozi bw’Akagari ka Shara uruganda rwa CIMERWA rwubatsemo, bwabwiye Kigali Today ko mu miryango 800 igomba kwimurwa yose atariko ibishaka, kuko yose itagezweho n’ingaruka kimwe ariko mu gukemura ikibazo burundu izimurwa.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Bukomeza buvuga ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi ariko mu myaka itatu aribwo cyabonetse cyane, bitewe na sima itumuka ikajya mu nzu z’abaturage n’ibyo bahinga.

Agira ati “Ikibazo kimaze igihe ariko mu myaka itatu nibwo cyagaragaje ubukana kuko sima yabonekaga ku nzu z’abaturage, ku myaka bahinze ndetse n’ikibazo cy’amazi meza kuko yajyagamo ivumbi rivuye ku ruganda’ Ibi bikiyongeraho ku rusaku rw’imashini bikabangamira abaturage.”

Ubuyobozi bw’Akagari ka Shara buvuga ko hataremezwa aho abaturage bazimurirwa, icyakora hari gahunda y’uko Leta izashaka ubutaka bimurirwaho, bakubakirwa CIMERWA ibigizemo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyizako abaturage bimurwa nuruganda.arikobagahabwa ingurane mumafaranga,kugirango
Nature ahobashaka.byababyiza bakurikije ibyiciro byubudehe.umuntu urimukiciro cyagatatu,azigukora nokubyaza umusaruro ibyebyose,sibyizako yabanfamirwa,mugihe afite umutungo ungana na miriyoni ziri hejuru 15.

Migambi yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

Kuvugako abaturage bashaka kubakirwa,nukubeshya ntabyo dushakape

Migambi yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka