Minisitiri Gatabazi yatangije ibikorwa byo kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, yatangije imirimo yo kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera. Ibyo biro bishya biri kubakwa mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye.

Igishushanyo mbonera kigaragaza uko Akarere ka Burera kazaba kubatse
Igishushanyo mbonera kigaragaza uko Akarere ka Burera kazaba kubatse

Abaturage babyishimiye, bavuga ko bari basonzeye kwakirirwa mu biro byagutse kandi bijyanye n’igihe, kugira ngo biborohere kubona serivisi zinoze.

Niyonsaba Ezechiel utuye mu Kagari ka Kabona, yagize ati: “Akarere kacu kakoreraga mu nyubako zishaje, kandi z’imfundanwa. Igihe tuhakeneye serivisi twirirwaga dutonze imirongo, bamwe ducucitse, hakaba n’ubwo butwiriraho batadukoreye. Muri macye ibi biro bishya nibyuzura, serivisi zizihuta kandi tuzibonere ahisanzuye”.

Hari n’abagorwaga n’urugendo ruberekeza aho Akarere gasanzwe gakorera kubera inzira zihoramo ubunyereri.

Minisitiri Gatabazi n'itsinda bari kumwe, beretswe uko imirimo yo kubaka ibiro bishya yifashe
Minisitiri Gatabazi n’itsinda bari kumwe, beretswe uko imirimo yo kubaka ibiro bishya yifashe

Umwe ati: "Kugerayo byatugoraga kubera imihanda mibi. Imvura yabaga yaguye, hakaba n’ubwo twiganyira kujyayo, rimwe na rimwe ntitunajyeyo, kubera ubunyereri bwo mu mayira aganayo. Izi nyubako nshya nizuzura tuzaba duciye ukubiri n’ibyo bibazo".

Ibiro bishya by’Akarere ka Burera, bizuzura bitwaye Miliyari zisaga eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo aho biri kubakwa, ku wa gatanu tariki 24 Nzeri 2021, yabwiye abaturage ko iyi nyubako bayibonamo igisubizo cya serivisi zishingiye ku miyoborere myiza.

Yagize ati: "Ni inyubako ikwiye kuba ikimenyetso cy’imiyoborere myiza, ishingiye ku guha abaturage serivisi nziza no kuzibahera ahantu hagezweho, kandi hasobanutse. Ikindi ni uko muri iki gihe igiye kumara yubakwa, abaturage benshi n’abacuruzi, bahaboneye akazi kabahemba. Nibatangire bakoreshe neza izo nyungu bahabonera, kugira ngo imibereho y’ubuzima bwabo izarusheho kuba myiza uko iminsi ishira, babikesha amafaranga bazaba bahembwa".

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Minisitiri Gatabazi, yasabye abaturage kwirinda ibishobora kwangiza iki gikorwaremezo begerejwe.

Yabijeje ko Ubuyobozi bw’Igihugu butazahwema gukora ibishoboka byose, ngo inzego z’ibanze zikorere ahantu hajyanye n’igihe, hagamijwe kunoza akazi kazo no koroshya serivisi zitanga ku bazigana, kugira ngo n’iterambere ryihute.

Akarere ka Burera gasanzwe gakorera mu biro biherereye mu Kagari ka Ndago Umurenge wa Rusarabuye, byubatswe mu mwaka w’1986, icyo gihe bikaba byarakoreragamo ibiro by’icyahoze ari sous-perefegitura ya Kirambo.

Imirimo yo kubaka ibi bishya, izamara igihe cy’imyaka ibiri. Umubare munini w’abahaboneye akazi k’ubwubatsi, ni Urubyiruko, rwishimira ko ruzabasha kwizigama, ku buryo ubwo iyo mirimo izaba irangiye ruzashinga indi mirimo ibyara inyungu bikure mu bukene.

Mu bandi biteze inyungu ifatika muri iki gikorwa, harimo n’Abakozi b’Akarere, biteguye kurangwa n’umuriro unoze kuko bazaba bakorera ahantu hisanzuye kandi hagezweho.

Ibiro bishya by'Akarere ka Burera biri kubakwa mu Mudugudu wa Rutuku mu Kagari ka Kabona. Bikazatwara asaga Miliyari eshatu z'amafaranga y'u Rwanda
Ibiro bishya by’Akarere ka Burera biri kubakwa mu Mudugudu wa Rutuku mu Kagari ka Kabona. Bikazatwara asaga Miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri turishimye cyane kubwinyubako nziza yakarere kacu ka burera numuhanda bashiremo agatege abajya kukarere bajye banyura ahantu heza murakoze.

Hagumiyaremye jean bosco yanditse ku itariki ya: 10-11-2021  →  Musubize

Nukuri turishimye cyane kubwinyubako nziza yakarere kacu ka burera numuhanda bashiremo agatege abajya kukarere bajye banyura ahantu heza murakoze.

Hagumiyaremye jean bosco yanditse ku itariki ya: 10-11-2021  →  Musubize

Nukuri turishimye cyane kubwinyubako nziza yakarere kacu ka burera numuhanda bashiremo agatege abajya kukarere bajye banyura ahantu heza murakoze.

Hagumiyaremye jean bosco yanditse ku itariki ya: 10-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka