Minisitiri Gatabazi yasobanuye impamvu utubari na serivisi z’ubukwe bitarakomorerwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianey Gatabazi, asobanura ko impamvu utubari, serivisi z’ubukwe n’ibirori bitakomorerwa, ari uburyo bwo kwihutisha ingamba zo gutsinda icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri Gatabazi yasobanuye impamvu utubari na serivisi z'ubukwe bitarakomorerwa
Minisitiri Gatabazi yasobanuye impamvu utubari na serivisi z’ubukwe bitarakomorerwa

Minisitiri Gatabazi avuga ko hari abantu benshi bakomeje kugaragaza ibyifuzo by’uko utubari twakomorerwa hagakazwa ingamba zo kwirinda nk’uko mu bindi bikorwa bigenda, ariko hasuzumwa imyitwarire y’abahuriye mu busabane, Leta igasanga byakurura ubwandu bwinshi mu gihe gito.

Avuga ko Leta izi neza ko hari abari batunzwe na serivisi z’utubari kandi binjirizaga Igihugu imisoro, ariko kurekura izo serivisi zigakora byakongera ubwandu, kurusha kuzihagarika abantu bagakaza ingamba zo kwirinda Covid-19.

Agira ati “Hari abantu bakomeje kudusaba ngo turekure abantu bajye gusaba no gukwa, abantu biyakire mu birori, tuzi ko hari abantu bari batunzwe n’utubari no gutegura ahabera ibirori n’ibijyanye n’ubukwe. Leta irabizi ntabwo ibyirengangiza ariko turekuye ibyo byose abantu bifuza twahita tumera nko mu Buhinde ubu abantu bapfa ari benshi”.

Yongeraho ati “Byigeze kubaho mu Rwanda ubwandu bwiyongera abantu buzura ibitaro serivisi zindi mu bitaro zirahagarara bisaba ko bakira gusa abarwaye Covid-19, ntabwo twakongera kurekura ngo abantu bishimishe kurusha ikiguzi bizadusaba ngo tubavure kandi ubushobozi bw’igihugu ari bukeya”.

Ntibyoroshye kugenzura abitabiriye ishyingirwa kuko baba baturutse impande zitandukanye

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko Inama y’Abaminsitiri iheruka yanzuye ko insengero zujuje ibisabwa zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo ariko abitabira gusezerana mu nsengero bo bakomeza kuba 30 gusa.

Ku byibazwa impamvu abitabira gushyingirwa batakongerwa kuko n’ubundi imyanya yo kubakira iba igihari, Minisitiri gatabazi avuga ko imihango yo gusezerana ihuza abantu baturutse imihanda yose ku buryo bashobora gukomora yo ubwandu bakabukwirakwiza, mu gihe insengero zakira ubusanzwe amateraniro y’abantu bazituriye byoroshye kumenya uko bahagaze bitewe n’agace baherereyemo.

Agira ati “Usanga abantu bitabiriye ubukwe baba bavuye hirya no hino mu ntara zitandukanye, turetse bakuzura mu nsengero ntabwo twabasha kugenzura uko bitwara, nyuma yo gusezerana na bwo usanga abantu biyakira bafata irya mbere bakongeraho irya kabiri bagatangira guhoberana kuko baba badaherukana, ngaho utubizu, ibyo byose ni ibyatuma ubwandu bwiyongera ugasanga mu cyumweru kimwe abantu barwaye bashize”.

Minisitiri Gatabazi avuga ko nta na rimwe inama y’abaminisitiri idatekereza ku bantu batunzwe n’izo serivisi zahagaze ariko ibyiza ari uko abantu bihangana bakirinda kugira ngo icyorezo gicike intege, inkingo ziboneke abantu bakingirwe bongere gusubira mu buzima busanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza kodukomeza kwirinda covid19 kodukomeza kwirinda izo service zizarekurwa vuba ahubwo let’s nikomeze kutugererayo inkigo zihutishwe dusubire mubuzima busanzwe.

Twizeyimana yanditse ku itariki ya: 8-05-2021  →  Musubize

Nonese abahurira mumasoko cg murizagare cg bus bababavuye hamwe muzahobaturuka Bose?

Lee yanditse ku itariki ya: 7-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka