Minisitiri Gatabazi yasobanuye ibyo gufungura utubari mu byiciro

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, aratangaza ko gufungura utubari mu byiciro bishingira ku byo inama z’umutekano zitaguye mu turere ziza kwemeranywaho nk’amabwiriza mashya yo gufungura utubari.

Minisitiri Gatabazi yasobanuye ibyo gufungura utubari mu byiciro
Minisitiri Gatabazi yasobanuye ibyo gufungura utubari mu byiciro

Minisitiri Gatabazi avuga ko nk’uko byakozwe mu nsengero ngo zemererwe kongera gufungura, ari na ko biza kugenda ku gufungura utubari, nyuma y’amezi 18 dufunze kubera kwirinda iwkirakwira rya Covid-19.

Minisitiri Gatabazi avuga ko hagiye kandi kwigwa ibihano bishya bizajya bihabwa abatubahirije amabwiriza yo gufungura utubari igihe azaba atubahirijwe kandi yaramenyeshejwe ibyo yitwararikaho.

Agira ati “Gufungura utubari mu byiciro ntabwo ari ukuvuga ngo harafungura udukomeye utundi dusigare, oya ahubwo ni ugufungura nyuma yo gusuzuma niba akabari kujuje ibisabwa. Tugiye kwiga uko akabari kagomba kuba gateye n’ibyo inama z’umutekano zitaguye mu turere zizaganiraho”.

Yongeraho ati “Dufite inshingano nk’abayobozi n’inzego zitandukanye zo kwicara tugatekereza ibikwiye kuba byubahirizwa. Uko akabari gateye mu buryo bwo kwirinda, kuba ahantu hari umwuka uhagije tukanashishikariza abantu gukorera hanze hari umwuka uhagije, gushyiraho abibutsa abantu gukurikiza amabwiriza n’ibindi byatuma gakora nta ngaruka zo gukwirakwiza Covid-19”.

Avuga ko hari utubari twahinduye amazina tukitwa za resitora na Caffé kugira ngo tubone uko dukora, abo na bo bakaba basabwa kubahiriza amabwiriza, abafite utubari bakaba basabwa kurinda abakiriya babo.

Agira ati “Nyir’akabari agomba kurinda akabari ke, akarinda abakiriya be n’abakozi be na we ubwe akirinda. Akarere n’inzego z’ibanze baribwicare bashyireho itsinda rishinzwe kugenzura imikorere y’utubari”.

Abacuruza utubari n’abigurira agacupa bishimiye gukomorerwa

Bamwe mu bacuruza utubari bavuga ko biteguye kongera gukora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko bari bamaze igihe bategereje ko na bo bakomorerwa bakongera gukora ku ifaranga.

Umuyobozi w’akabari kitwa Zenith ko mu mujyi wa Muhanga, avuga ko muri Covid-19 bari barahinduye inyito y’akabari kakitwa Resitora kugira ngo bakomeze gukora aho bacuruzaga ahanini ibyo bapfunyikira abakiriya.

Avuga ko banakomeje kwitegura bashyiraho uburyo bwo kwirinda Covid-19 no kuvugurura inyubako ku buryo ibyo basabwa byose biteguye kubyubahiriza kugira ngo bongere gukora nk’uko bisanzwe.

Agira ati “Twiteguye gukora nk’uko byari bisanzwe, twishimiye ko badukomoreye ariko natwe turashyiraho akacu kugira ngo hatazabaho kongera kudohoka tugafungirwa bidateye kabiri, twiteguye gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo dukurikize amabwiriza”.

Umwe mu batuye umujyi wa Muhanga utashetse ko amazina ye atangaza avuga ko kongera gufungura utubari ari amahirwe yo kongera gusabana nyuma y’uko ubuzima bw’ibyishimo bwasaga nk’ubwahagaze.

Agira ati “Abagabo nta wari uherutse kwicarana n’undi nta gihunga ngo baganire, ubu twongeye kubona umudendezo n’iyo wakanywaga wihishe wabaga nta cyizere cy’uko batakagufatana, ubu umutima usubiye hamwe twishimiye uriya mwanzuro kandi tuzakomeza kwitwararika ku mabwiriza”.

Biteganyijwe ko utubari dutangira gufungura kuri uyu wa 23 Nzeri 2021, nyuma yo kugenzura buri kabari ibyo gasabwa kuzuza kugira ngo kemererwe gufngura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ok nibyiza cyane pe!
Ari kuruhande rimwe nibyiza nk’uko mbivuze kuko utubari yuri mubyinjiza imisoro yunganira let’s mumikorere y’igihugu mu iterambere ryabatura RWanda.

Ariko nkibaza "uti"si imbogamizi mukubwira umuntu wihagiye kamanyinya ngo,shyiramo intera,agapfukamunwa,katana intoki,wirinde gusuhuzanya nibindi. Aho muzumvikana murakoze. Mvuka nkanka sector rusizi district.

UZAYISENGA Ferdinand yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Kabisa gufungura amakabari abantu bakongera gufata ku gacupa nta kwihishahisha byari bikenewe, uyu mwanzuro n’ingirakamaro, ariko abanywi nabo bakomeze kwirinda icyorezo cya COVID 19 kuko kiracyahari ntaho cyagiye.

Elias yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka