Minisitiri Gatabazi yagaragaje ishusho y’imibereho y’abanduye Covid-19 barwariye mu ngo

Mu gihe mu bakabakaba ibihumbi 10 barwaye Covid-19 mu Rwanda, abagera kuri 95% ni abatagaragaza ibimenyetso n’abagaragaza ibimenyetso bike bitabwaho bari mu ngo zabo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, akaba yatangaje abafite inshingano zo kwita kuri abo barwayi mu gihe barwariye mu ngo, kugira ngo amakuru y’ubuzima bwabo akomeze kumenyekana, hakurikiranwe uko ubuzima bwabo buhagaze bitabaye ngomba ko Covid-19 ikomeza gukwirakwira bitewe n’abaza kubasura batabyemerewe.

Ni mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye n’itangazamakuru, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, ikiganiro cyitabiriwe kandi n’abayobozi banyuranye mu nzego nkuru za Leta zifite mu nshingano kurwanya Covid-19.

Abajijwe uburyo abarwariye Covid-19 mu ngo zabo bamerewe n’uburyo bitabwaho, Minisitiri Gatabazi yavuze ko hakiri imyumvire yo hasi muri bamwe mu baturage bakomeje gusura abo barwayi batabyemerewe, avuga ko icyo kibazo cy’imyumvire kirimo gukorerwa ubukangurambaga mu kurinda abantu kwandura.

Yagize ati “Twabonye muri ino minsi abantu barwaye Covid-19 bitabwaho mu ngo zabo, ariko hakaza abantu ngo baje kubasura, ngo baje kubasengera bagataramana nabo, gusura si bibi, ni byo mu rwego rw’ubuzima ariko bigakorwa n’Umujyanama w’ubuzima n’undi ufite inshingano zo kujya kureba uko uwo murwayi ameze n’ibibazo afite, ariko kuza ukicara mu nzu nto bafite bagatangira kuganira, abasenga basenga, abakorora bakomeza gukorora, abitsamura bitsamura, ibyo ni ukongera ibyago byo kwandura”.

Yavuze ko abayobozi b’inzego z’ibanze bafite inshingano zo kureba ibyo umuturage akeneye, abafite akazi mu mirima yabo bakajya kugakora, ariko badakomeje kurenga ku mabwiriza bajya mu byabateza ibibazo, avuga ko uburyo umubare w’abandura wiyongera hadashobora kuboneka ibitaro bakwiramo, ngo ni yo mpamvu kurwarira mu rugo kuri bamwe, byagaragaye ko bifasha ariko hakabaho kwirinda”.

Minisitiri Gatabazi yagarutse ku baturage bumva ko bagomba kwirinda ari uko bumvise ibintu bikomeye, abibutsa ko Covid-19 iri mu gihugu hose.

Ati “Dukurikije ibipimo duhabwa n’inzego z’ubuzima, Covid-19 iri mu gihugu hose, ntabwo bireba Abanyakigali, ntabwo bireba gusa abanyamujyi, hari uturere twavuzwe hano turimo Umujyi wa Kigali, Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana, ariko ibyo ntibivanaho ko muri turiya turere dufite imijyi, nka Muhanga, Ruhango, Nyamagabe, Karongi, Rusizi hose hagaragara imibare iri hejuru”.

Arongera ati “Twabonye bamwe bandika ku mbuga nkoranyambaga ngo nyabuna mudukize Guma mu rugo ntituyishaka, kudashaka Guma mu rugo nta kundi ni ukwirinda, ni umwanya wo kugira ngo buri Munyarwanda atekereze ku giti cye no ku muryango we n’abaturage muri rusange, Covid-19 iyo ije ntabwo ireba kanaka, ejo bundi twabonye mu karere kamwe, aho umwana yanduriye ku ishuri kubera ko umwarimu wabo arwaye, mu cyumweru kimwe basanze batanu mu muryango we barwaye”.

Avuga ko nta bundi buryo bwo kwirinda Covid-19, uretse kugira isuku, kwambara agapfukamunwa, guhana intera no kwirinda ibintu byose byo guhuza abantu mu materaniro no mu ngo, bidafite undi mumaro uretse kuba byazana Covid-19.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yagarutse ku bemererwa kurwarira mu ngo, avuga ko ari ababa baranduye ariko batagaragaza ibimenyetso, n’abagaragaza ibimenyetso bike, avuga ko mu bantu 9685 bagaragaje ko bafite Covid-19 mu Rwanda, abatagaraho ibimenyetso n’abafite bike ari 95%, aho ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’inzego z’ubuzima mu mirenge, mu tugari no mu midugudu, bakurikiranirwa mu ngo zabo ugize ikibazo cyihutirwa gikenera ubufasha amakuru agatangwa vuba agafashwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyambere umuntu wese amenye ko nta muntu cg leta wazanye icyorezo Kandi nta gutekinika birimo icya kabiri icyorezo cyica vuba cyane Kandi cyandura vuba kurusha indwara zisanzwe icya3 mungo zacu dukwiye kuzirinfa naho uhinjiye akabanza gukaraba nkuko nahandi bimeze uwinjiye wese murugo akabikorananyirurugo nabana apfa kubs avuye hanze 4 kwirinfa ubusambanyibwose aho bukorerwa hose

Kanyankore abraham yanditse ku itariki ya: 29-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka