Minisitiri Gatabazi na Guverineri Gasana basuye Akarere ka Bugesera

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel basuye Akarere ka Bugesera baganira n’abantu batandukanye ku ngingo zitandukanye.

Mbere y’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu atangira kuganira n’abavuga rikumvikana, uhagarariye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Iburasirazuba yagarutse ku byaha bigaragara cyane muri ako Karere, asaba abo bayobozi ko bakumira ibyo byaha, kugira ngo abaturage babeho batekanye.

Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko ubu Bugesera iri mu bihe byiza byayo, urebye iterambere ifite, ibikorwa remezo birimo ikibuga cy’indege, amatara ku muhanda kuva i Kigali kugera ku mupaka, n’ibindi.

Guverineri yibukije abayobozi ko inshingano zikomeye bafite ari ukugira umuturage utekanye kandi ufite imibereho myiza, no kuzamura imyumvire y’abaturage kuri gahunda za Leta.

Minisitiri atangira kuganira n’abari mu nama, yatangiye ababwira ko ku cyivugo cy’Abakeramurimo ba Bugesera, baramutse babishimye bakongeraho imvugo igira iti "ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu".

Yagize ati "Ibyo dukora byose tuzirikane ko ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu, kuko ibyo bizafasha mu kurwanya ba bandi batifuriza Abanyarwanda ibyiza, bagahora bifuza icyagirira u Rwanda nabi".

Minisitiri Gatabazi kandi yaboneyeho umwanya wo gukomeza Abanyabugesera n’Abanyarwanda muri rusange kuko bakiri mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Gatabazi yabwiye abo bayobozi ko ubu Akarere ka Bugesera kitwa Ubudasa, izina rijyana n’uko ubu iterambere rimeze muri ako Karere ndetse n’icyerekezo cy’iterambere ry’ako Karere.

Yavuze ko mu 2017 hari ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye Abanyabugesera ubwo yari aje kubasaba kumushyigikira mu matora.

Yagize ati "Yarabasabye ati, nimunshyigikire mu matora nanjye nzabakorera ibintu bitandukanye yabemereye, bayobozi rero, nimukora ibyo mukora byose mujye muzirikana ko murimo gufasha Perezida wa Repubulika kugeza ku baturage ibyo yabemereye. Niba ushinzwe ibijyanye n’amazi cyangwa umuriro mu Karere, abaturage bakaba batabifite ntugasinzire, n’abandi bakora imirimo itandukanye babifate batyo".

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose ya Bugesera bavugiye imbere ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ibyo bagiye gukora mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no guteza imbere Akarere.

Minisitiri Gatabazi, Guverineri Gasana n'abandi bayobozi bari kumwe, basuye umushinga w'ubworozi bw'inka wa Koperative y'abatuye umudugudu w'icyitegererezo wa Rweru. Minisitiri Gatabazi yasabye Akarere gufasha aba baturage kongera umukamo
Minisitiri Gatabazi, Guverineri Gasana n’abandi bayobozi bari kumwe, basuye umushinga w’ubworozi bw’inka wa Koperative y’abatuye umudugudu w’icyitegererezo wa Rweru. Minisitiri Gatabazi yasabye Akarere gufasha aba baturage kongera umukamo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka