Minisitiri Gatabazi arasaba urubyiruko kuba imboni z’amahoro n’umutekano

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, arasaba Urubyiruko rw’Abakorerabushake guharanira kurangwa n’imyitwarire ndetse n’imikorere bituma babera abandi imboni z’amahoro n’umutekano.

Minisitiri Gatabazi yabasabye kubakira ku muco w'ubukorerabushake budashyize imbere inyungu
Minisitiri Gatabazi yabasabye kubakira ku muco w’ubukorerabushake budashyize imbere inyungu

Ibi Minisitiri Gatabazi yabitangaje ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itanu abera mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu Karere ka Musanze, yitabiriwe n’Abahuzabikorwa b’Urubyiruko rw’abakorerabushake, baturutse mu turere two mu gihugu hose, hiyongereyeho abagize Komite Nyobozi zabo ku rwego rw’igihugu.

Abayitabiriye bongererwa ubushobozi n’ubunyamwuga, buzatuma barushaho gukora neza imirimo yabo ya buri munsi, mu gihe bazaba bayasoje bakazahugura bagenzi babo ku rwego rw’Imirenge n’Utugari, hagamijwe kurema iminduka nziza mu iterambere.

Mu muhango wo kuyatangiza ku mugaragaro, Minisitiri Gatabazi, agaruka ku mpamvu y’aya mahugurwa, yasobanuye ko bayateguriwe kugira ngo bongererwe ubushobozi bwo gukorera hamwe no kwimakaza umuco w’ubukorerabushake mu banyarwanda.

Yagize ati “Icyo tugamije ni ugutoza uru rubyiruko kugira ngo barusheho kumva ko igihe bazaba bimakaje umuco w’ubukorerabushake, uzarushaho gushinga imizi ku buryo no mu myaka iri imbere tuzaba dufite abantu baba abakuru n’abato, biteguye gutabara aho rukomeye kandi baharanira kutagamburuzwa”.

Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa y'iminsi itanu ni uruhagarariye abandi mu gihugu hose
Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa y’iminsi itanu ni uruhagarariye abandi mu gihugu hose

Akomeza ati “Kugira ngo ibi bizakunde, ni uko uwabaye umukorerabushake ari urubyiruko, akwiye gukomereza muri uwo murongo no mu myaka iri imbere, ku buryo tuzaba dufite abantu bashobora guhindukira bakagira ibikorwa by’ubukorerabushake byo kwitangira abaturage bagiramo uruhare, yaba ari nk’umuganga akavura abandi ku buntu, yaba ari nk’umwarimu muri kaminuza akagira abo yigisha, bityo tukabona imibereho ya benshi ihinduka bitewe n’uko umuco w’ubukorerabushake wimakajwe muri benshi”.

Minisitiri Gatabazi yabahaye impanuro zibakangurira kuba intangarugero mu byo bakora, kutagamburuzwa n’ibibazo bahura nabyo, no gukora cyane baharanira ko igihugu gikomeza kugira umutekano.

Yagize ati “Ibikorwa byose mubamo mu buzima bwa buri munsi, byaba ibyo mutekereza, mukora cyangwa muhuriramo, mukwiye kubitwara mu murongo wo kumenya niba bifitanye isano n’umutekano mu buryo bwagutse. Icyo nshatse kuvuga ni uko, muri cya gihe umuturage azaba afite aho ataha, afite ibyo kurya, yarwara akivuza; noneho na bya bindi bimukikije bikaba ari ibidahungabanya umudendezo we; ibyo bizamufasha kubaho atekanye, abashe gukora ibiri mu nshingano ze neza kandi atange umusaruro ku gihu. Mwe rubyiruko rero, tubatezeho umusanzu ufatika mu gutuma ibyo bishoboka”.

Akomoza ku mukorerabushake nyawe, Minisitiri Gatabazi yabwiye uru rubyiruko ko ari umuntu urangwa n’imitekerereze n’imyumvire myiza, ituma akora ibikorwa bitagamije inyungu ze bwite, agaharanira gukora ibiri mu nyungu z’abandi, kandi akabikora ataganya ari nako asuzuma kenshi ko urwego ariho mu kubishyira mu bikorwa, rubera abandi urugero.

Urubyiruko rwagaragaje ko ayo mahugurwa bari bayakeneye ngo basobanukirwe uko barushaho kunoza akazi
Urubyiruko rwagaragaje ko ayo mahugurwa bari bayakeneye ngo basobanukirwe uko barushaho kunoza akazi

Aya mahugurwa, yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ifatanyije na Polisi y’u Rwanda, agamije kongerera uru rubyiruko rw’Abakorerabushake ubushobozi n’ubunyamwuga, buzatuma barushaho gukora neza imirimo yabo ya buri munsi.

Urubyiruko rwayitabiriye ruzahabwa ibiganiro n’inararibonye zitandukanye, mu borebana n’umutekano, imibereho myiza, iterambere ndetse n’amateka y’igihugu. Abaganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko aya mahugurwa bari bayakeneye ngo barusheho gusobanukirwa inshingano zabo. Aho biteze kuzayasoza bari ku rwego rwo guhugura bagenzi babo mu Mirenge, bityo bazarushaho gusobanukirwa no kurangwa n’imikorere iri mu murongo igihugu kibifuzaho.

Kuri bamwe ngo basa n’abakangukiye kwibanda ku bikorwa bidasanzwe. Byiringiro Robert, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, yagize ati: “Aya mahugurwa aje yari akenewe, kuko hari byinshi twasobanuriwe, bigasa n’ibidukanguriye kumva neza ko hari ibyo tutakoraga mu buryo bunoze. Hari nk’aho wasangaga twubakira nk’umuturage cyangwa abo tworoza amatungo, ariko ntiduhindukire ngo turebe icyo ibyo bikorwa byamariye abaturage. Ibyo byose biri mu byo tugiye kongeramo ingufu, bityo tugaragaze uruhare rwacu rufatika mu byubaka igihugu”.

Mugenzi we witwa Uwonkunda Anny Benilde, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Rulindo, we asanga kumenya hakiri kare ibyo umuturage akeneye, aribwo buryo bwiza butuma ikibazo afite kibonerwa igisubizo kirambye.

Yagize ati “Twasanze kugira igenemigambi tugenderaho, riri mu byajya bidufasha kubanza gutekereza byimbitse no gusuzuma icy’ingenzi umuturage akeneye. Kuko kuri ubungubu, twatekerezaga igikorwa runaka urugero nko kubakira abaturage uturima tw’igikoni kandi wenda ataribyo by’ingenzi bari bakeneye. Ubu rero icyo tugiye gushyira imbere, ni ugukorana bya hafi n’abaturage, tukamenya iby’ingenzi bakeneye kuruta ibyo twe twabakorera, kugira ngo binababyarire umuraruro kuko bazaba babigizemo uruhare”.

Barimo guhugurirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda bakazayasoza bajya guhugura abandi
Barimo guhugurirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda bakazayasoza bajya guhugura abandi

Urwego rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, rwatangiye muri 2003, rutangirana abanyamuryango 50 bagiye biyongera kugeza ubwo ubu bamaze kugera ku bihumbi bisaga ibihumbi 400.

Abagera kuri 11% ni abo mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburengerazuba igizwe na 32%, Intara y’Iburasirazuba yihariye 19%, Intara y’Amajyepfo ifite 24% n’Intara y’Amajyaruguru ibarizwamo 14% by’abayamuryango b’Urubyiruko rw’Abakorerabushake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka