Minisitiri Gatabazi arasaba abafite ubushobozi kwiyubakira ibiro by’utugari

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abaturage bafite ubushobozi kwiyubakira ibiro by’akagari, nk’uko yumva hamwe na hamwe mu Gihugu babigezeho.

Minisitiri Gatabazi ashimira abarimo kwiyubakira ibiro by'utugari, asaba n'abandi kubareberaho
Minisitiri Gatabazi ashimira abarimo kwiyubakira ibiro by’utugari, asaba n’abandi kubareberaho

Yabitangaje ku wa Kabiri yumvise abaturage bo mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, bamaze kwiyubakira ibiro by’Akagari byabatwaye Amafaranga y’u Rwanda miliyoni 75, ndetse bakaba banatangiye kwikorera umuhanda wa kaburimbo.

Minisitiri Gatabazi avuga ko Leta irimo gukora igishushanyombonera cy’uburyo ibiro by’akagari hose mu gihugu bizaba biteye, ku buryo byashobora kwakira neza abaturage bazaba bifuza serivisi.

Yavuze ko ku kagari ari ho serivisi n’ibyangombwa by’ibanze bikenerwa na benshi bizajya bitangirwa, bigasaba ko abaturage babona aho bazajya basanga abayobozi hafi kandi hujuje ubuziranenge.

Ibiro by'Akagari byubatswe n'abaturage ba Gatare muri Kicukiro
Ibiro by’Akagari byubatswe n’abaturage ba Gatare muri Kicukiro

Ati “Kuba abaturage ba Gatare barashoboye kwiyubakira Akagari, ni byiza ko bageze ku ntego kandi bari babitugaragarije mu gihe gishize. Turifuza ko hirya no hino mu Gihugu aho bashobora kubona ubushobozi bakubaka utugari, noneho Leta ikazabunganira ariko bagize aho batangirira”.

Ashimira muri rusange abaturage b’Umujyi wa Kigali no mu yindi mijyi yo hirya no hino bashoboye kwiyubakira ibiro by’utugari, ko ari uburyo bwo kunganira Leta muri iyo gahunda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko Umurenge wa Niboye ufatwa nk’ukize, aho abaturage bahora bafite ibikorwa biteza imbere aho batuye nk’imihanda, kwishyurira bagenzi babo ubwisungane mu kwivuza ndetse no kubaha ibiribwa, ariko ko ibyo bikorwa bikwiye kwagukira n’ahandi.

Mayor Rubingisa avuga ko abaturage ba Niboye bazarenga umurenge wabo bagatangira gufasha n'ab'ahandi
Mayor Rubingisa avuga ko abaturage ba Niboye bazarenga umurenge wabo bagatangira gufasha n’ab’ahandi

Rubingisa yakomeje agira ati “Tujya twicara tukavuga ko abaturage bo mu Mujyi wa Kigali basanzwe bazwi nk’abasirimu, badusize (twebwe abayobozi). Baradusiga mu iterambere, nta muturage ucyifuza kuba imbere y’inzu ye hatari kaburimbo cyangwa ko umwana we ajya kwiga akoze ibilometero byinshi, mwe mwishakamo ibisubizo twebwe tukiri mu ruhererekane rw’inzego (bureaucracy)”.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gatare, umwe mu midugudu igize Akagari ka Gatare, avuga ko nyuma yo kubaka ibiro by’Akagari, bakurikijeho kubaka umuhanda wa kaburimbo ureshya na metero 870, ukaba ufite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 25.

Abayobozi bashyigikiye ibikorwa by'abaturage mu Kagari ka Gatare
Abayobozi bashyigikiye ibikorwa by’abaturage mu Kagari ka Gatare

Buri muturage yemeye gutanga amafaranga ibihumbi 610 (n’ubwo hari abatanga ari munsi yaho n’abayarenza hashingiwe ku bushobozi bwa buri wese), kandi biyemeje ko nta muhanda uzaba urimo igitaka (icyondo) bitarenze umwaka utaha.

Bahise batangiza n'iyubakwa ry'umuhanda
Bahise batangiza n’iyubakwa ry’umuhanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka