Minisitiri Fazil yasabye Abanyagisagara kuba Abanyarwanda bazira amoko
Minisitiri w’umutekano, Mussa Fazil Harerimana, arahamagarira abatuye akarere ka Gisagara kwitabira inyigisho ziri muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” zikabafasha kubana no kubabarirana maze amateka mabi yaranze u Rwanda akibagirana bakaba umwe.
Mussa Fazil wifatanije n’abatuye akarere ka Gisagara mu muganda usoza ukwezi wabaye tariki ya 30 Ugushyingo, nyuamyawo yabaganiriye kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” abasaba ko baharanira ko amoko yibagirana mu Banyarwanda.

Icyo minisitiri Mussa Fazil yagarutseho cyane ni amateka yaranze u Rwanda rwa kera, aho Abanyarwanda bari bunze ubumwe, inyito za Hutu, Twa na Tutsi zari ziriho ariko zitabatandukanya kuko butari ubwoko ahubwo byari ibyiciro by’ubutunzi aho umuntu yashoboraga no guhindurirwa icyiciro bitewe n’intera agezeho. Ibi yabishingiyeho abasaba kutitandukanya.
Ati “Ibi ntibikwiye kuba intandaro y’amakimbirane, ahubwo nitube abavandimwe, abantu babwizanye ukuri ku byabaye, bababarirane nta mbereka kuko inzangano zikwiye kwibagirana abantu bakabana neza”.
Abatuye Gisagara bavuga ko iyi gahunda ya “Ndi umunyarwanda” nubwo batari bayizi ndetse bamwe baranagiye bayihabwaho amakuru atandukanye atari meza, ubu bamaze kuyumva kandi iki cyumweru bamaze bigishwa ibijyanye nayo cyabafunguye amaso ubu bakaba bamaze kumva impamvu ubumwe n’ubwiyunge ari ngombwa mu Banyarwanda.

Uwitwa Ntahondereye Anatole aravuga ko ubu aribwo amaze kubona ko Abanyarwanda ntacyo bagombaga gupfa kandi ko bose ari bamwe.
Ati “Iyi gahunda muri iki cyumweru yampaye gusobanukirwa ko ntacyo Abanyarwanda bakwiye gupfa, turi umwe ibi rero bikaba bikwiye kuduha imbaraga zo kubaka igihugu kizira amacakubiri kizira n’amoko nk’uko tubyigishwa”.
Uyu muganda ku rwego rw’akarere ka Gisagara wakorewe mu murenge wa Ndora mu kagari ka Mukande, ahahinzwe hegitari zigera kuri 6 z’imyumbati igenewe abana b’imfubyi zirera hagamijwe ko nabo bakwihaza mu biribwa.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibe nawe wavuze neza iyababose bavugaga gutyo.ntamoko dushaka murwanda