Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje uko ubumwe bwakubakirwaho mu kongera umusaruro

Mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura byabereye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Népo Abdallah, yibukije abaturage ko iterambere u Rwanda ruharanira mu rwego rw’umusaruro ushingiye ku buhinzi n’ubworozi ritashoboka abantu badashyize imbere ubumwe.

Minisitiri Dr Utumatwishima yabagaragarije ko ahatari ubumwe, n'umusaruro w'ibyo bakora utagerwaho
Minisitiri Dr Utumatwishima yabagaragarije ko ahatari ubumwe, n’umusaruro w’ibyo bakora utagerwaho

Muri ibi birori, wabaye umwanya wo kwibukiranya amateka y’Umunsi w’Umuganura n’uburyo Abakoloni bageze mu Rwanda bakawukuraho kimwe n’indi mihango n’ibikorwa byahuzaga Abanyarwanda, ahubwo bagashyira imbere ukubacamo ibice no kubabibamo amacakubiri yanarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Asanisha amateka y’icyo gihe n’uko Abanyarwanda bayigobotoye, Leta y’Ubumwe ikongera kugarura uwo muco mu Banyarwanda, Minisitiri Dr Utumatwishima, yabwiye abaturage ko iterambere rirambye by’umwihariko mu rwego rw’ubuhinzi, risaba gutahiriza umugozi umwe.

Ati: “Ntimukwiye kwemerera ikintu cyangwa umuntu wese wabacamo ibice, kwironda, kwirebaho cyangwa ngo mwikubire. Ibyo aho byagejeje u Rwanda, buri wese arahazi ndetse na n’ubu turacyahanganye n’ibisigisigi by’ingaruka zabyo. Indangagaciro ya mbere y’umuganura ni ubumwe. Kuba u Rwnada rumaze imyaka 29 rutekanye, abantu basabana bakajya inama, bagahinga bakeza umusaruro ari nako biteza imbere; ibyo byose babigeraho babikesha ubumwe bwabo”.

Abahinzi bamuritse amoko anyuranye y'ibihingwa bitabiriye guhinga mu buryo bw'umwimerere
Abahinzi bamuritse amoko anyuranye y’ibihingwa bitabiriye guhinga mu buryo bw’umwimerere

Muri ibi birori, hamuritswe amoko anyuranye y’ibihingwa gakondo byiganjemo ibinyampeke, ibinyamisogwe, ibinyamafufu n’ibindi abaturage bitabiriye guhinga mu buryo bw’umwimerere busigasira umutungo kamere n’urusobe rw’ibinyabuzima. Umuryango nyarwanda witwa Association de Cooperation et de Recherche pour le Development (ACORD Rwanda) wafashije abo bahinzi binyuze mu kubakurikiranira hafi mu buryo bw’imihingire bwifashisha imbuto, ifumbire ndetse n’imiti gakondo, usanga ari ingenzi kwita ku buhinzi nk’ubu kuko butanga icyizere cy’umusaruro urambye, uboneye kandi usigasira ubutaka n’urusobe rw’ibinyabuzima mu buryo bw’umwimerere.

Vedaste Mwenende, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa mu muryango ACORD Rwanda agira ati: “Hamwe na hamwe usanga ubwo buhinzi bw’umwimerere busa n’ubutaritabirwa bitewe n’uko abantu benshi bamaze kumenyera gukoresha imbuto, ifumbire n’imiti yica udukoko biva mu nganda kandi ku rwego rwo hejuru. Birakwiye ko banagerageza kugabanya imikoreshereze yabyo, bakitabira no gukoresha inyongeramusaruro z’umwimerere, kugira ngo n’umusaruro abantu babona, ube ari ufite ireme n’ubuziranenge bufasha mu kubungabunga ubuzima”.

Basobanuriwe ko ibiribwa by'umwimerere gakondo ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima
Basobanuriwe ko ibiribwa by’umwimerere gakondo ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima

Indwara zitandura nka Kanseri, Diyabete, Umuvuduko w’amaraso zikomeje koreka ubuzima bwa benshi, zifite aho zihuriye n’imirire abantu bibandaho.

Hari abahereye aha bitabira ingamba ziganisha ku gushaka uko bahangana n’iki kibazo, maze bitabira guhinga mu buryo bwa gakondo. Nyirabunani Bernadette agira ati: “Twifashisha imbuto zishingiye ku mwimerere tugakoresha ifumbire y’imborera, gusasira ibihingwa tukanakoresha imiti gakondo y’ibimera duhinga. Ni ubuhinzi tubona bufite akamaro kuko urete kuba butanga umusaruro, bugira n’uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, mu bigaragara bukaba bumwe mu bwakunganira ubundi buryo busanzweho bwa kijyambere”.

Mu kwizihiza Umunsi w’Umuganura hibanzwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”. Abaturage bakaba baganujwe amafunguro yakomotse ku musaruro weze ndetse abana bagaburirwa amata n’amafunguro agizwe n’indyo yuzuye ateguwe mu buryo bwa gakondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka