Minisitiri Dr. Ngirente yakiriye Umunyamabanga wa Loni wungirije akaba ashinzwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye Umunyamabanga Wungirije akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga (UNOPS), Bwana Jorge Moreira Da Silva.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yakiriye Bwana Jorge Moreira Da Silva
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Bwana Jorge Moreira Da Silva

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, aho byibanze ku guteza imbere imikoranire y’u Rwanda na UNOPS.

Bwana Jorge Moreira Da Silva, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungire, Ozonia Matthew Ojielo, Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda n’abandi batandukanye.

Ibiganiro byarimo abayobozi batandukanye barimo na minisitiri Olivier Nduhungirehe
Ibiganiro byarimo abayobozi batandukanye barimo na minisitiri Olivier Nduhungirehe

Jorge Moreira Da Silva yasuye n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, maze yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Mu butumwa yashyize mu gitabo cy’abashyitsi yagize ati: ”Sinzibagirwa ibyo nabonye muri uru rwibutso. Nakwifuza ko buri wese ku isi yagira amahirwe yo kurusura, tugasubiramo icyarimwe ngo ntibizongera, ntibizongera.”

Jorge Moreira Da Silva yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Jorge Moreira Da Silva yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

UNOPS ni Ibiro bya Loni byashyiriweho gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye irimo ijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere bya gahunda y’umuryango w’abibumbye, gushyigikira ibigo mpuzamahanga mu by’imari, za guverinoma n’abandi bafatanyabikorwa ku isi, hibandwa ku bikorwa remezo, amasoko ndetse no gukurikirana imishinga.

Ibiganiro byibanze ku guteza imbere imikoranire y'u Rwanda na UNOPS
Ibiganiro byibanze ku guteza imbere imikoranire y’u Rwanda na UNOPS
Yiboneye ubukana bwa Jenosode yakorewe Abatusti
Yiboneye ubukana bwa Jenosode yakorewe Abatusti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka