Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje izingiro ry’iterambere rirambye ry’u Rwanda

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko politiki y’u Rwanda y’imiyoborere ishingiye ku kubaza buri wese ibyo ashinzwe ari narwo rufunguzo rwagejeje igihugu ku iterambere kigezeho uyu munsi.

Minisitiri Dr Ngirente, ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, ubwo yari ahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya Kusi Idea Festival, iri kuba ku nshuro ya Gatanu.

Inama ya “Kusi Ideas Festival” iri kubera mu murwa mukuru wa Botswana, Gaborone kuva tariki 7 kugeza ku ya 8 Ukuboza, ku nsangamatsiko igira iti: “The Road to Agenda 2063” cyangwa se inzira igana kuri gahunda y’icyerekezo 2063.

Icyerekezo 2063 ni gahunda igizwe n’ibikorwa umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wihayeho intego ugomba kuba wagezeho zirimo iterambere ry’ubukungu mu kurandura ubukene, kwishyira hamwe mu bya politiki, guteza imbere demokarasi n’ubutabera, umutekano n’amahoro ku mugabane wa Afurika n’ibindi bitandukanye.

Ni gahunda yemejwe ku ya 31 Mutarama 2015 mu Nteko rusange ya 24 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe I Addis Ababa.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yagaragarije abayitabiriye ko politiki y’imiyoborere ishingiye ku kubaza buri wese inshingano ze, uru akaba ari rwo rufunguzo rwagejeje u Rwanda ku iterambere rirambye rufite uyu munsi.

Yakomeje avuga kandi ko hakenewe ko iterambere ry’igihugu rigomba kujyana n’igenamigambi ridaheza, buri muturage agahabwa umwanya kuko bishingiye ku cyerekezo cya Perezida Paul Kagame, uyu munsi byatanze umusaruro.

Yagize ati: “Ubusanzwe mu biganiro nk’ibi usanga tuvuga ku iterambere ridaheza ariko ntekereza ko twibagirwa igenamigambi ridaheza, kuko mbere y’uko tugera ku musaruro dukeneye igenamigambi rinoze hitabwa ku kuba buri wese agira uruhare. Kandi icyo nicyo cyari icyerekezo cya perezida wacu cyo guha umwanya buri muturage mu igenamigambi ry’igihugu cye, ndetse turabona umusaruro wabyo.”

Yagarutse no ku mahirwe agomba guhabwa urubyiruko rwa Afurika, azatuma rubasha kungukira ku mahirwe ahari, ashimangira ko u Rwanda kugeza uyu munsi biri mu byo rushyize imbere.

Iyi nana yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo, Perezida wa Botswana Dr. Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, Dr. Doto Biteko Minisitiri, ushinzwe ingufu muri Tanzania ndetse n’Umuyobozi wa NMG, Dr. Wilfred Kiboro.

Kusi Idea Festival ni inama itegurwa n’ikigo cy’Abanya-Kenya, Nation Media Group (NMG), iy’uyu mwaka irasuzumira hamwe aho umugabane wa Afurika ugeze kuri gahunda y’icyerekezo cy’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe cyashyizweho nk’igishushanyo mbonera kizagenderwaho mu guhindura ubukungu bw’uyu mugabane.

Mu 2022, ubwo “Kusi Ideas Festival” yabaga ku nshuro ya kane, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko mu cyerekezo Afurika yihaye cy’iterambere cya 2063, hakenewe ubukangurambaga n’ubwo hakiri ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije yo gushyira mu mishinga imwe n’imwe harimo n’iyo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ibi bikajyana nuko abagira uruhare muri iki kibazo bakwiye kugira icyo bakora.

Mu bindi yagaragaje bikizitiye ubukungu bwa Afurika birimo ikibazo cy’ingufu n’ibiribwa bigendanye n’ibibazo isi ihura nabyo birimo n’ibyorezo. Bityo ngo hakenewe ubufatanye bw’imbere muri Afurika no hanze yayo mu rwego rwo ku bukungu burambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka