Minisitiri Dr. Bizimana yasabye Intore za AERG kwirinda amahano, bagaharanira ubupfura

Mu butumwa yatangiye mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye Intore z’Intagamburuzwa za AERG kwirinda kurenga nyirantarengwa, kuko byaba ari ugukora amahano, abasaba guharanira ubupfura no gukomeza ubufatanye.

Minisitiri Dr Bizimana aha impanuro Intore za AERG
Minisitiri Dr Bizimana aha impanuro Intore za AERG

Ni impanuro yabahaye ku wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero bari bamazemo icyumweru batozwa indangagaciro zinyuranye, zizabaranga mu rwego rwo kubaka igihugu kizira ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yifashishije indirimbo ya Rugamba Cyprien igira iti “Ntumpeho”, mu ijambo rye, yasabye izo Ntore kuba imfura aho kurenga nyirantarengwa, aho yababwiye ko kunyuranya n’ibyo byaba ari ugukora ishyano.

Ati “Gukora ishyano ni ugukora ibidakorwa, ni ugukora ibizira mu muco nyarwanda, ni ukurenga nyirantarengwa. Mwebwe rero urubyiruko, inkumi n’abasore ntimuzarenge nyirantarengwa, ntimuzakore ishyano ahubwo muzabe imfura”.

Intore z'Intagamburuzwa za AERG zasinyanye imihigo na MINUBUMWE
Intore z’Intagamburuzwa za AERG zasinyanye imihigo na MINUBUMWE

Arongera ati “Imfura ni ukuvuga umuntu udakosa, utagira umugayo, urangwa n’ibyiza gusa, n’ubwo muri kamere muntu birumvikana habamo ibindi bindi. Ntimuzabe ba nyamwigendaho, ubufatanye muvanye hano mu itorero muzabukomeze muri AERG, mubukomeze hanze ya AERG, muri bagenzi banyu mu mashuri no mu kazi, nicyo kizatuma imbaraga ziba nyinshi zikarengera igihugu”.

Yongeye kubibutsa guhigura imihigo bahigiye mu itorero ati “Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya, mukomeze murangwe n’ibyiza. Muzahigure imihigo yanyu mu bufatanye”.

Intagamburuzwa za AERG ziyemeje kurwanira kuri murandasi zihangana n’abapfobya Jenoside

Bahigiye kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Bahigiye kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muri iryo torero izo ntore z’Intagamburuzwa za AERG zimazemo iminsi irindwi, ziremeza ko ubumenyi zahawe zigiye kububyaza umusaruro wubaka igihugu n’Abanyarwanda, ziyemeza cyane cyane kuba ingabo zirwanira kuri murandasi, zihangana n’abahakana ndetse n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwe ati “Nungutse ko ntagomba kugira ipfunwe mu gihe ndimo kuvuga igihugu cyanjye n’igihe ndimo kuvuga ku mateka y’igihugu cyanjye. Nigishijwe uko nahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside nciye ku mbuga nkoranyambaga, ibyo biri mu bintu ngiye kwitaho cyane. Niyemeje kuba ingabo irwanira kuri Murandasi mpangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mpangana kandi n’abayipfobya”.

Minisitiri Dr Bizimana yafatanyije n'Intore za AERG gucinya akadiho
Minisitiri Dr Bizimana yafatanyije n’Intore za AERG gucinya akadiho

Mugenzi we, ati “Ntahanye umuco w’ubutore cyane cyane Ubunyarwanda, igihugu cyacu kiraturuta kuko cyaratubyaye, niyo mpamvu natwe tugomba kucyitangira aho bibaye ngombwa, ariko tukamagana twivuye inyuma abakomeje guhakana Jenoside n’abayipfoya”.

Abatoza muri iryo torero, baremeza ko amasomo yatanzwe muri iyo minsi urwo rubyiruko rumaze mu itorero, rwayakiriye neza ndetse bigaragarira no mu mikorongiro rwajyaga rukora irimo ibikorwa biteza imbere abaturage, nk’uko byavuzwe n’Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, Mudahemuka Audace.

Yagize ati “Icya mbere twishimira, ni uko intego zacu twazigezeho, twifuzaga ko abatozwa bamenya indangagaciro z’umuco Nyarwanda, kandi bakongera kwibutswa ibijyanye no gukunda igihugu, gukunda umurimo no gukorera igihugu, ndetse byaba na ngombwa bakacyitangira. Turishimira ko byagenze neza kuko no mu myitozo ya Kora Ndebe barabigaragaje, rero turabyishimira cyane kuko icyo twifuzaga cyagezweho”.

Bagaragaje imikino inyuranye
Bagaragaje imikino inyuranye

Muri iryo torero ryakozwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubudaheranwa, inkingi yo kwigira nyako”, icyo cyiciro cya karindwi kigizwe n’abasore n’inkumi 382, mu gihe mu byiciro bitandatu byitabiriye iryo torero mu myaka ishize, bigizwe n’Intagamburuzwa za AERG zikabakaba 2000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka