Minisitiri Dr Biruta yakiriye Umuyobozi mushya wa Banki y’Isi baganira ku gushimangira ubufatanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yakiriye Umuyobozi mushya wa Banki y’Isi mu Rwanda, Dr. Sahr Kpundeh, bagirana ibiganiro ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi Banki.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yatangaje ko ibiganiro aba bayobozi bagiranye byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023.

Yagize iti: "Minisitiri Dr Biruta n’Umuyobozi mushya wa banki y’isi Dr. Sahr Kpundeh, baganiriye ku ngingo zirimo uburyo bwo gushimangira ubufatanye hagati ya Banki y’isi na Guverinoma y’u Rwanda."

Dr Sahr Kpundeh, Umuyobozi mushya wa banki y’isi mu Rwanda, afite ubwenegihugu bw’Amerika ariko akaba akomoka muri Sierra Leone, ndetse akaba umuhanga mu by’ubukungu.

Yatangiye imirimo yo guhagararira Banki y’isi mu Rwanda tariki 01, Nzeri, 2023 asimbuye Rolande Pryce. Inshingano ze zikaba zirimo gukorana n’u Rwanda mu mishinga y’iterambere Banki y’isi itera inkunga, kurebera hamwe uko ishyirwa mu bikorwa n’ubujyanama.

Mu birori byo kwizihiza imyaka 60 y’ubufatanye hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda, tariki 30 Nzeri uyu mwaka, Sahr Kpundeh yashimye ko u Rwanda rukoresha neza inkunga n’inguzanyo ruhabwa zikagirira akamaro igihugu n’abagituye.

Banki y’Isi yatangaje ko izakomeza kubera u Rwanda umufatanyabikorwa wo kwiyambaza mu cyerekezo cy’iterambere u Rwanda rurimo.

Tariki 30 Nzeri 1963 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y’Isi ndetse mu mwaka wa 1970 inama y’ubutegetsi y’iyi Banki yemeza inguzanyo ya mbere yahawe u Rwanda ingana na miliyoni 18,8.

Kugeza ubu Banki y’Isi ikaba imaze kuguriza u Rwanda asaga miliyari 8 z’amadorali yakoreshejwe mu iterambere ry’inzego zirimo uburezi, ibikorwa remezo, ubuhinzi n’ubworozi n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka