Minisitiri Busingye yaburiye abanyamategeko badakurikirana umutugo wa Leta

Minisitiri Busingye Johnston yabwiye abanyamategeko badakurikirana ngo bagaruze ibyo Leta iba yatsindiye mu manza ko umwaka utaha batazongera kwihanganirwa.

Byavugiwe mu nama Minisiteri y’Ubutabera yagiranye n’abanyamategeko bo mu bigo bya Leta, abikorera ndetse na Polisi y’igihugu yabaye ku wa 23 Ukuboza 2015.

Kutishyuza ku gihe amafaranga Leta iba yatsindiye biyiteza igihombo
Kutishyuza ku gihe amafaranga Leta iba yatsindiye biyiteza igihombo

Minisitiri Busingye Johnston yavuze ko utazabasha kuzuza inshingano ze, agashyira Leta mu gihombo ari na we uzajya abiryozwa.

Yagize ati"Abatita ku nshingano zabo, badakurikiza amategeko, muri 2016 inama twajyaga tubagira zigiye guhinduka, tuzababwita ngo murwigendeho ubundi ubutabera n’abagenzuzi b’imali ya Leta bakore akazi kabo".

Yakomeje ababwira ko iki kibazo kigiye guhagurukirwa n’impande zinyuranye kugira ngo igihombo cyatezaga kigabanuke cyangwa kiveho burundu.

Ati" Tugiye gusaba umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kongera mu nshingano ze ibyo kureba uko amafaranga Leta itsindira agaruzwa kuko nta mpamvu n’imwe yatuma iyatakaza kandi abashinzwe kubikurikirana bahari".

Umwe mu banyamategeko yavuze ko ibibazo bakunze guhura na byo babiterwa ahanini n’abayobozi b’ibigo babahisha amakuru ajyanye n’itangwa ry’amasoko, bityo ngo ntibagire uruhare ruhagije mu gutegura amasezerano.

Minisitiri Johnston Busingye avuga ko abanyamategeko batuzuza inshingano zabo batazongera kwihanganirwa
Minisitiri Johnston Busingye avuga ko abanyamategeko batuzuza inshingano zabo batazongera kwihanganirwa

Ibi ngo bituma biyambazwa ari uko havutse ikibazo kandi kigeze aho cyarenze igaruriro ku buryo nta kindi kiba gisigaye uretse kujya mu nkiko.

Umushinjacyaha mukuru wungirije, Mukagashugi Agnès, we avuga ko amafaranga Leta iba yatsindiye akamara imyaka ataragaruzwa yakagombye kwishyurwa hiyongereyeho n’inyungu.

Mukagashugi ati"Nk’uko umuntu wahawe inguzanyo na banki ayishyura yongeyeho inyungu, hakagombye kubaho itegeko rivuga ko umuntu watsinzwe urubanza agomba kwishyura ibyo yatsindiwe yongeyeho n’inyungu z’ubukererwe mu gihe yatinze kuzuzuza inshingano ze".

Ibi ngo akabivuga ashingiye ko akenshi abo Leta itsinda batihutira kuyishyura ahubwo bakamara imyaka n’imyaka baricecekeye kandi ari amafaranga yakagombye kuba hari gikorwa cy’iterambere yakoze.

Mu mwaka wa 2014, Leta yahombye amafaranga angana na Miliyari 126 ahanini bitewe n’ayo iba yatsindiye mu manza iburana ntagaruzwe nk’uko raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yabigaragaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka