Minisitiri Bizimana yatangiye gusomera mu ruhame ibarwa nanditse mu 1993 umutima utangira guteraguzwa - Rucagu

Rucagu Boniface inararibonye muri Politike y’u Rwanda, yavuze uko yatewe ubwoba nyuma y’uko Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, aherutse gusomera mu ruhame abari bitabiriye ibiganiro byimakaza ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ibaruwa ye yanditse mu 1993 yari yaribagiwe.

Rucagu akomeje urugendo rwo kwamamaza Paul Kagame
Rucagu akomeje urugendo rwo kwamamaza Paul Kagame

Iyi baruwa ya Rucagu ikubiyemo ubutumwa bwo kwihanangiriza bamwe mu banyamakuru bari bamwanditseho amagambo yo gusebanya yuzuye urwango n’irondabwoko. Muri ibyo binyamakuru birimo n’icyitwa Kangura, aho byamurwanyaga cyane bimuziza kuba umuyobozi wanga ikibi agakunda icyiza.

Ni ibaruwa yasomewe mu biganiro biherutse kubera mu Karere ka Musanze mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro (IPRC Musanze) mu minsi ishize, bihuza abayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu no mu Ntara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo gukangurira abantu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubwo Minisiriti Bizimana yahabwaga umwanya wo gutanga ikiganiro yari yageneye abari aho, yabanje gusoma ibaruwa yamugezeho, Rucagu yanditse mu 1993.

Ati “Uyu musaza, Rucagu iyi ni ibaruwa ye, yayanditse ku itariki 21 Nyakanga 1993, ni ibaruwa igaragaza ko yitwaye nk’umuyobozi mwiza, ishimangira ibyo avuga ati nakoreye ingoma nyinshi ariko sinaziriye”.

Arongera ati “Ndabasomera uko yanditse, njya mbona ku mbuga nkoranyambaga abantu bamwadukira bakamutuka, bati wabaye Depite bakumva ko umuntu wese wabaye depite wa MRND yabaye interahamwe, yewe bagashyira no ku mbuga nkoranyambaga inyandiko yanditswe muri Kangura, bati Depite Rucagu yaratwandikiye”.

Minisitiri Bizimana yishimiye ibyanditse mu ibaruwa ya Rucagu yo mu 1993
Minisitiri Bizimana yishimiye ibyanditse mu ibaruwa ya Rucagu yo mu 1993

Bizimana akomeza agira ati “None iyi baruwa mfite Rucagu yanditse abeshyuza Kangura, ayibwira ati, murambeshyera iyo nyandiko y’ubutagondwa si iyanjye ni iyo mwanyitiriye, urumva yayanditse mu 1993, ntacyo yacaga Inkotanyi nta n’icyo yazisabaga, icyo gihe nta n’icyo Umututsi yari cyo, ndagira ngo mbigaragaze muri iyi nama y’ihururo, mbereka ko ukuri avuga ariko kwamuranze”.

Muri iyo baruwa Minisitiri Bizimana yasomeye abitabiriye iyo nama, aho Rucagu ahakana inyandiko yamwitiriwe mu kinyamakuru Kangura, avuga ko yateguwe n’umugizi wa nabi arangije yomekaho ifoto ye.

Muri iyo nyandiko kandi, muri icyo gihe Rucagu yavuze ko yamaze kurega icyo kinyamakuru cyamuharabitse, asaba abantu kuba menge birinda abantu bashobora kubagerekaho ibyo batakoze, avuga ko uwanditse iyo nyandiko yashakaga kumuteranya n’abantu, abivuga no mu ndahiro.

Minisitiri Bizimana atangira gusoma iyo baruwa, Rucagu yatangiye agira ati “Umuntu warezwe n’ababyeyi akajya mu ishuri, akabana n’abandi akaba umutegetsi w’Igihugu utorwa n’abaturage, ntashobora gukoronga nk’umushumba, ndabarahira ku izina ry’Imana ishobora byose ndetse mbarahiye no kuri Mama wambyaye akanyonsa, ko iyo nyandiko itankomotseho, amaherezo ubucamanza buzatwereka aho yakomotse”.

Minisitiri Bizimana yashimye ubunyangamugayo bwaranze Rucagu
Minisitiri Bizimana yashimye ubunyangamugayo bwaranze Rucagu

Minisitiri Bizimana muri iyo baruwa, Rucagu yakomeje agira ati “Nsabye rwose ko hatagira umuntu unyishisha ngo atekereze ko naba narahindutse, imico umuntu amaranye imyaka irenga 45 ntabwo ashobora kuyihindura umunsi n’umwe, ari mu baturage navutsemo narerewemo ntuyemo, ari mu bategetsi nategetse mu mpande zose z’Igihugu, ari mu baturage bose ba Ruhengeri bantora, sinigeze mvangura amoko n’Uturere”.

Muri iyo baruwa Rucagu yashimiye Inkotanyi ati “Na none kandi ntabwo nasebya Inkotanyi kandi zarankoreye igikorwa zitigeze zikorera abandi, icyo gikorwa n’uko zansubije imodoka nagendagamo ubu nkaba nyifite, ninde wundi wakorewe icyo gikorwa nahera he nsebya Inkotanyi?, mboneyeho ahubwo umwanya wo kongera kuzishimira”.

Muri urwo rwandiko, Rucagu avuga ko iyo nyandiko mpimbano ngo yari igamije kumuteranya n’abantu bo mu bwoko bwose no mu Turere twose.

Minisitiri Bizimana, nyuma yo gusoma urwo rwandiko yarushyikirije Rucagu amushimira ubunyangamugayo bwamuranze no mu bihe bikomeye by’ivangura ryakozwe n’ubuyobozi yari arimo.

Rucagu ngo akimara kumva ko agiye gusomerwa ibyo yanditse mu 1993 yagize ubwoba

Mbere yo kubwirwa ko bafite ibaruwa ye yanditse mu 1993, Rucagu avuga ko yagize ubwoba umutima uradiha umusatsi umuva ku mutwe agira amakenga ku biri muri iyo baruwa, akeka ko yaba yaramwitiriwe yandikwa n’abamurwanyaga, dore ko ngo bari benshi.

Rucagu yakira kopi y'ibaruwa ye yanditse mu 1193
Rucagu yakira kopi y’ibaruwa ye yanditse mu 1193

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yagize ati “Twari mu kiganiro i Musanze, ubwo twari turangije gutanga ikiganiro twagiye mu myanya yacu, Minisitiri Bizimana nawe araza atanga ikiganiro, mu kugisoza yabwiye imbaga yari aho ati, ngiye kubasomera ibarwa Rucagu Boniface yanditse mu 1993”.

Arongera ati “Aho nari nicaye umutima watangiye guteraguza, numva umusatsi umvuye ku mutwe, nti mwokabyara mwe haba hari uwanditse ambeshyera ndabirokoka nte. Minisitiri atangiye kuyisoma numva ninjye neza wayanditse ndishima cyane, amaze kuyisoma ati haguruka nguhobere nindangiza nguhe na kopi y’ibaruwa yawe”.

Rucagu yasabye buri wese kugira isomo akura muri iyo baruwa, yanditse mu bihe bikomeye aho yabaga yayizira ariko akemera akagendera ku kuri abona.

Ati “Inama ntanga ntabwo navuga abaturage basanzwe ahubwo ndayigira abize, kuko nibo bayobora abaturage ni nabo babayobya, ndababwira nti barebye ibyabaye n’ingaruka zagiye ziza ku bantu bitwaye nabi bari mu nzego z’ubuyobozi butandukanye, bagahindukira bakareba uko nyuma y’ubwo butegetsi bwariho uko nakoranye na Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, kugeza aya magingo bikwiye kubabera isomo ryo kudahubuka ryo gushishoza no gutinya ikibi no gukunda icyiza”.

Arongera ati “Kuko uyu musaruro mfite n’agaciro Igihugu cyampaye, n’uko nagize ubwoba bw’ikibi nkacyitaza, kandi ubona abantu benshi aricyo bahururiye bashaka kujyamo, nemera guhara icyubahiro, nemera guhara ishema kugira ngo nitandukanye n’ikibi”.

Rucagu avuga ko hari ibikorwa bibi yagiye arwanya mu magambo (kuri radio) amajwi aburirwa irengero, ariko kandi yishimira ko yagiye arwanya ikibi akoresheje inyandiko, ari nabyo kugeza ubu biri kumuvugira bigaragaza uko yitwaye muri Leta yabayemo umuyobozi. Ati “Les Paroles s’envolent mais les écrits restent”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka