Minisitiri Bizimana yahamagariye Intagamburuzwa za AERG gukomera ku gihango bafitanye n’Igihugu

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, asanga urubyiruko nirusigasira indangagaciro z’Ubunyarwanda, rwirinda gutatira igihugu, kutagisebya kandi rugashyira imbaraga mu kuvuguruza abakivuga uko kitari; ari bumwe mu buryo bwo guhamya nyabyo igihango rufitanye na cyo.

Minisitiri Bizimana yibukije Intagamburuzwa za AERG guhamya igihango bafitanye n'Igihugu
Minisitiri Bizimana yibukije Intagamburuzwa za AERG guhamya igihango bafitanye n’Igihugu

Ibi yabitangarije mu Kigo gitorezwamo umuco w’ubutore, kiri i Nkumba mu Karere ka Burera, ku wa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, ubwo yasozaga Itorero ry’Intagamburuzwa za AERG icyiciro cya 8, aba bakaba ari abanyeshuri bahagarariye abandi, babarizwa mu Muryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), baturutse muri za Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda.

Mu gihe cy’iminsi irindwi bamaze batozwa, urwo rubyiruko rwigishijwe amateka y’Igihugu, kugikunda no kukirwanira ishyaka, bagendeye ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kurangwa n’umuhate mu byo bakora; bakaba baranahawe ibiganiro byagarutse ku bubi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira.

Minisitiri Bizimana yahereye kuri izo nyigisho baherewe mu itorero, abibutsa ko hari isano ikomeye bafitanye n’igihugu, bityo ko bafite inshingano zo guhangana n’icyagihungabanya.

Yagize ati “Nk’Abanyamuryango ba AERG mukwiye kumenya ko mufite umwihariko, ufitanye isano ya hafi cyane n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bamwe muri mwe yabaye mwaravutse murayirokoka, abandi mukaba mukomoka ku bayirokotse. Ibi bivuze ibintu byinshi harimo no kuzirikana isanomuzi mufitanye n’igihugu ndetse n’ababarokoye, duhereye kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari uyoboye ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari zo zatumye u Rwanda rwongera kubaho, rutewe isheme n’uko rumeze uku”.

Berekanye ibyo batojwe
Berekanye ibyo batojwe

Ibi yabivuze ahereye kuri bamwe mu rubyiruko, rurimo n’urwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bitaweho bakagobotorwa ayo mateka mabi, bagafashwa mu mibereho, bakarihirwa amashuri, ariko ibyo bakabirenga bagatwarwa n’irari ry’amafaranga n’ibindi bishuko, byabateye gutatira igihango bari bafitanye n’Igihugu, ubu bakaba bagisebereza hanze yacyo bakoresheje imbuga nkoranyambaga, mu kuvuga igihugu uko kitari bagisiga icyasha.

Minisitiri Bizimana, asanga ibi bidakwiye urubyiruko nk’uru rwatojwe gitore, ati “Abo birirwa basebya igihugu barimo na bamwe mu barokotse Jenoside, barimo abashinze amashyirahamwe, aho batatiye igihango, batatira imihigo n’ubutore baratana, bafata umurongo wo gupfobya Jenoside yakore Abatutsi”.

Ati “Abongabo ubu basangiye imitekerereze n’imikorere imwe n’abagize uruhare muri Jenoside. Nagiraga ngo mbwire mwe rubyiruko mwitabiriye iri torero, ko ibi mukwiye kubifata nka kirazira. Mube intore nyazo, zikomeye ku gihango zifitanye n’Igihugu, zizirikana ko kugikunda bizirana n’ubusambo, irari ry’amafaranga bikazirana no kukigambanira”.

Uru rubyiruko rwagaragaje ko amasomo n’impanuro baherewe muri iri torero ari ingirakamaro, nk’uko Kirenzi Umurisa Annick abivuga.

Urubyiruko 381 ruturutse muri Kaminuza n'amashuri makuru 37 yo mu gihugu nirwo rwitabiriye iri torero
Urubyiruko 381 ruturutse muri Kaminuza n’amashuri makuru 37 yo mu gihugu nirwo rwitabiriye iri torero

Ati “Ntahanye umukoro wo gukomera ku ndangagaciro zo gushyira hamwe n’abandi mu bikorwa byose bizamura Igihugu. Urubyiruko rugishishikajwe no gusubiza inyuma ibyo Igihugu cyacu cyagezeho, ni ahacu ho guhidura bene iyo myumvire, twifashishije ingero zifatika z’ibyo igihugu cyacu cyagezeho”.

Nyuma yo kugaragarizwa uburyo u Rwanda rwabashije kwigobotora Politiki y’urwango n’amacakubiri byarushegeshe, bikanarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uru rubyiruko rwihaye imihigo, irimo uwo kutagamburuzwa no kudasobanya mu bikorwa by’iterambere, no gushyira imbere kumenya byimbitse amateka no kuyasigasira.

Rwanahize kuzagira uruhare mu myiteguro ya gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyigikira imibereho myiza y’abatishiboye, kugira umuco wo kwizigamira, guhanga imirimo, kuba indashyikirwa muri gahunda zose za Leta no kwifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha amateka uko ari batayaciye ku ruhande.

Itorero ry’Intagamburuzwa za AERG Icyiciro cya 8, ryitabiriwe n’urubyiruko 381 baturutse muri Kaminuza n’amashuri makuru 37 yo mu Rwanda. Ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubudaheranwa, Umurage Wacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka