Minisitiri Biruta yitabiriye Inama ihuza ibihugu by’amajyaruguru y’u Burayi na Afurika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ari i Alger muri Algeria, aho yitabiriye inama ihuza Abaminisitiri bo mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi na Afurika.

Iyi nama ya 20, yatangiye kuva ku wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2023, ifite insanganyamatsiko igira iti “Strengthening dialogue on the foundations of common values” ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye “Kwimakaza ibiganiro bishingiye ku ndangagaciro rusange.”

Iyi nama ihurije hamwe Abaminisitiri b’u Bubanyi n’Amahanga bo mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi na Afurika, iri kuganira ku ngingo zubakiye ku nsangamatsiko zirimo uburezi, amahoro ndetse n’ubufatanye bwagutse.

Ku ruhande rw’iyo nama, Minisitiri Biruta n’itsinda ayoboye yakiriwe na mugenzi we wa Algeria, Ahmed Attaf, baganira ku ngingo zerekeranye n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Algeria.

U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978. Ni umubano mu bya dipolomasi ushingiye kuri za Ambasade, ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko ndetse hanashyizweho itsinda rigamije gukomeza ubucuti hagati y’Inteko z’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bihuriye mu miryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Iyi nama ya Nordic-Africa Foreign Ministers, yemejwe mu 2001 ndetse kuva icyo gihe ihuza buri mwaka aba Minisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga hagati y’ibyo bice byombi. Yashyizweho mu rwego rwo gushimangira ubufatanye no kuganira ku bibazo bibangamiye ibihugu bya Afurika n’Amajyaruguru y’u Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka