Minisitiri Biruta yitabiriye inama ihuza ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere, ibidakora ku Nyanja n’Ibirwa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, uri I Dubai yitabiriye inama ihuza bihugu biri mu nzira y’Amajyambere, ibidakora ku Nyanja n’Ibirwa (LLDCs).

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u rwanda Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u rwanda Dr Vincent Biruta

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza, ku ruhande rw’inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere ya #COP28 ibera I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko iyi nama ibereye I Dubai mu gihe muri Kamena 2024, u Rwanda ruzakira inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere, ibidakora ku Nyanja n’Ibirwa (UN-OHRLLS). Inama nk’iyo ni bwo bwa mbere mu mateka izaba ibereye izaba ibereye ku Mugabane wa Afurika.

Iyi nama ya gatatu y’Umuryango w’Abibumbye izatangira tariki 18 kugeza ku ya 22 Kamena 2024. Izibanda ku bufatanye bugamije iterambere hagati y’ibihugu binyamuryango.

Mu bindi bizaganirwaho by’umwihariko harimo gushyiraho amahirwe mu gushakisha ibisubizo bishya no kubaka ubufatanye mu buryo bufatika mu gufungura ubushobozi bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ni inama iba buri myaka 10, igahuriza hamwe abarenga 5000. Abayitabira baba barimo abayobozi baturutse mu bihugu 193 biri muri Loni ndetse n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga itandukanye.

Umunyamabanga Wungirije wa Loni ushinzwe ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere, ibidakora ku Nyanja n’Ibirwa (UN-OHRLLS), Rabab Fatima ubwo aheruka mu Rwanda yabwiye itangazamakuru ko ari iby’agaciro kuba iyi nama igiye kubera muri Afurika ku nshuro ya mbere, ndetse ikaba izakirwa n’u Rwanda by’umwihariko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka