Minisitiri Biruta yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Santrafurika

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’intumwa yari ayoboye, ku wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Santrafurika, abagezaho ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda dukesha iyi nkuru, yatangaje ko Minisitiri Dr Biruta yasuye abagize inzego z’umutekano zirimo abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari muri Santrafurika, ku bw’amasezerano y’ibihugu byombi, ndetse n’abari mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA).

Minisitiri Biruta, intumwa yari ayoboye zirimo Maj Gen. Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano (NISS) ndetse na Olivier Kayumba, Umuyobozi wa Mission Diplomatique y’u Rwanda muri Santrafurika.

Uru ruzinduko impamvu nyamukuru yarwo ni ukureba uburyo inzego z’umutekano z’u Rwanda zihagaze, n’uburyo ziteguye gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano ndetse no kubagezaho ubutumwa bw’ishimwe bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Mu murwa mukuru wa Santrafurika, Bangui, ku birindiro biri ahitwa Kassai, Dr Vincent Biruta na Maj Gen Joseph Nzabamwita babonanye kandi n’umuyobozi wungirije w’ingabo za CAR wungirije ushinzwe igenamigambi, Brig Gen Arcadius Betibanui bungurana ibitekerezo ku bufatanye n’amahugurwa bikomeje hagati ya RDF n’ingabo za Santrafurika.

Minisitiri Biruta ari muri Santrafurika kuva ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, aho ayoboye itsinda ryitabiriye inama igamije gusuzumira hamwe ingamba zashyizweho, zijyanye n’amasezerano y’amahoro mu gihugu cya Santrafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye uburyo ubuyobozi bukuru bwa Leta y’u Rwanda ikomeza kudushalira icyateza imbere umuturarwanda

Emmy unitykefa yanditse ku itariki ya: 25-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka