Minisitiri Biruta yashyikirije Perezida Suluhu ubutumwa bwa Perezida Kagame
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, nk’intumwa idasanzwe ya Perezida Paul Kagame.

Ibiro bya Minisiteri y’u Rwanda y’Ububanyi n’amahanga, byatangaje ko Minisitiri Biruta yakiriwe na Perezida Samia Suluhu mu biro bye biherereye i Dar es Salaam, aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Maj. Charles Karamba n’abandi, gusa ntihatangajwe ibikubiye muri ubu butumwa.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yaherukaga gusura u Rwanda umwaka ushize mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, aho ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye arimo agenga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi, cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa kugurishwa muri Tanzania.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
N’nafarijika sana kwa mahusiano mema na jirani zetu, hususan nchi ya Tanzania ambayo ilinitunza ikanilea na kunilinda vema pamoja na Wanyarwanda wenzangu kabla ya nchi ya wazazi na babu zetu kukombolewa.
Tunamshukuru Mweny’enzi Mungu kuwa Leo tunaufaidi uongozi bora kwetu Rwanda, unaojitahidi Kila kukicha kupanua mawanda ya uhusiano mwema na nchi nyingine.
🙏MOLA BARIKI MAHUSIANO MEMA YA RWANDA NA TANZANIA,DAIMA NA MILELE.🙏