Minisitiri Biruta yakiriye mugenzi we wa Somalia
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, ari kumwe na Minisitiri w’umutekano, Alfred Gasana, yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Somalia, Abdisaid Muse Ali, uri i Kigali mu ruzinduko rw’akazi.
Abo bayobozi ibiganiro byabo bikaba byibanze ku kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri Biruta kandi yakiriye Ambasaderi (Ambassador) mushya w’igihugu cya Libya, Ibrahim Sidi Ibrahim Matar, wamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira iguhugu cye mu Rwanda.
- Minisitiri Biruta yakiriye impapuro za Amb mushya wa Misiri mu Rwanda
Mu muhango wo kurahirira imirimo ye mishya wabereye i Tripoli mu gitondo cyo ku wa 27 Ukuboza 2021, Ibrahim Sidi Ibrahim Matari yabwiwe ko inshingano zo guhagararira Libya mu mahanga ari ugutanga umusanzu mu gushimangira umubano n’igihugu yoherejwemo, ndetse no kwita ku nyungu za Libya, hamwe no gukorera Abanyalibiya baba muri icyo gihugu.
Ku ruhande rwa Ibirahim Sidi Ibrahim Matar, yiyemeje kuzarushaho guhagararira Libya mu mahanga, ashimangira ko bashishikajwe no guteza imbere umubano wa Libya n’igihugu ashinzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|