Minisitiri Biruta yakiriye impapuro zemerera Einat Weiss guhagararira Israel mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023, Ambasaderi Einat Weiss yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, impapuro zimwemerera guhagararira Israel mu Rwanda.
Ambasaderi Einat Weiss asimbuye Dr Ron Adam, wari umaze imyaka hafi itanu ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda.
Uku gusimburana kw’aba ba Ambasaderi byatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri, yateranye tariki 6 Kanama 2023.
Mu 2018 nibwo Dr Ron Adam yabaye Ambasaderi wa mbere wa Israel mu Rwanda, atangirana na Ambasade y’icyo gihugu yafunguwe bwa mbere mu Rwanda muri Gicurasi 2019.
Einat Weiss, Ambasaderi mushya wa Leta ya Israel mu Rwanda, azaba afite icyicaro i Kigali.
Ambasaderi Einat yabaye umujyanama ushinzwe ibya Politiki muri Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagati ya 2016 na 2019.
Mbere yaho yakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel nk’umujyanama, hagati ya 2010 na 2013 yabaye umuvugizi, ushinzwe itumanaho n’umujyanama muri Ambasade ya Israel muri Australia.
Ibihugu by’u Rwanda na Israel bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye yasinywe mu 2020, arimo gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu byombi, harebwa uko ikoranabuhanga ryakomeza kwifashishwa mu iterambere ry’abaturage.
Andi masezerano ibihugu byombi bifitanye ni ku mikoranire mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, uburezi, kongera ubushobozi bw’Abanyarwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ndetse no guteza imbere urwego rw’abikorera kugira ngo rushobore gutanga ibisubizo by’ibibazo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu 2020, u Rwanda na Israel byasangiye ubunararibonye mu gucunga umutekano binyuze mu mahugurwa yabereye i Kigali, yatanzwe ku bufatanye n’abasirikare bakuru bo muri Israel, akaba azafasha mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bikunze kugaragara ku mipaka.
Ohereza igitekerezo
|