Minisitiri Biruta yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya w’u Buyapani

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Isao Fukushima guhagararira igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda.

Ambasaderi Isao Fukushima asimbuye kuri uyu mwanya Masahiro IMAI, wari uhagarariye iki gihugu kuva mu 2020.

Uyu mwaka wa 2022 nibwo hizihijwe isabukuru y’imyaka 60 ishize y’ubutwererane n’ubufatanye bw’u Rwanda n’u Buyapani kuva muri Nyakanga 1962.

U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Tokiyo mu 1979, mu gihe Ambasade y’u Buyapani i Kigali yo yafunguwe muri Mutarama 2010, iba intangiriro yo gushimangira umubano wari usanzweho.

U Buyapani bwakunze kwibanda ku gufasha u Rwanda n’Abanyarwanda mu kubaka ibikorwaremezo, birimo ibijyanye n’amazi, uburezi ndetse no guteza imbere ubuhinzi.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buyapani bunyuzwa mu nguzanyo zoroheje, ndetse no mu nkunga zitandukanye mu bya tekiniki. Kugeza ubu, ubufatanye bukubiyemo mu nzego zirimo ikoranabuhanga (ICT), uburezi, ubuhinzi, kongerera ubushobozi, ubucuruzi, ishoramari, ingufu, ubwikorezi, amazi n’isuku n’ibindi.

U Rwanda n’u Buyapani biherutse gusinyana masezerano binyuze mu kigo mpuzamahanga cy’abayapani (JICA), ya miliyoni 20.3$, ni ukuvuga asaga miliyari 22 z’Amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo bigamije kugeza amazi ku baturage batuye mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka