Minisitiri Biruta yakiriwe na Perezida wa Zimbabwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, yakiriwe na Emmerson Mnangagwa, Perezida wa Zimbabwe, mu ruzinduko arimo rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri Dr Biruta, nyuma yo kwakirwa na Perezida Mnangagwa, hakurikiyeho umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi.

Ayo masezerano agera kuri atatu akubiyemo ajyanye n’Ubwikorezi n’Iterambere ry’ibikorwa remezo, abinjira n’abasohoka, ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’impanuka z’indege za gisivili n’iperereza ku bibazo bikomeye.

Mu masaha y’igicamunsi kandi Minisitiri Dr Biruta, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe, Frederick M. M. Shava, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho kunoza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Zimbabwe hashize imyaka igera kuri ibiri bitangiye kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu bihugu byombi, nyuma yo kugirana amasezerano mpuzamahanga y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ishoramari.

Ibihugu byombi kandi byashyizeho ihuriro ry’Ubucuruzi n’Ishoramari, ryatekerejwe nyuma y’uko muri 2019, Perezida Emmerson Mnangagwa yasuye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), akishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no koroshya ubucuruzi.

Perezida Mnangagwa muri Werurwe 2022, yagaraje ko umubano mwiza igihugu cye gifitanye n’u Rwanda, abaturage b’ibihugu byombi bakwiriye kuwubyaza umusaruro mu by’ubucuruzi.

Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ibiganiro by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, byiswe ‘Rwanda-Zimbabwe Trade Conference’. Avuga kandi ko ibihugu byombi bizungukira muri ubwo bufatanye.

Ibi biganiro byaberaga i Harare byitabirwa n’abikorera 41 baturutse mu Rwanda, ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanye mu gihugu barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Zephanie Niyonkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka