Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Silvio José Albuquerque e Silva, ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023, bikaba byibanze ku mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, no kurebera hamwe uko umubano wakomeza kwaguka.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu masezerano n’imikoranire byagiranye, yashyizweho umukono tariki ya 14 Kanama 2019, ajyanye n’ubufatanye mu bwikorezi bwo mu kirere (BASAs).

Ayo masezerano yoroheje urujya n’uruza mu bucuruzi mpuzamahanga bukoresha indege, hagati y’ibihugu byombi byayashyizeho umukono.

Kugirana amasezerano na Brazil byakinguriye u Rwanda amarembo y’isoko ry’abaturage basaga Miliyoni 200 ba Brazil, ari mu birebana n’ubukerarugendo, guhanahana ubunararibonye n’amahugurwa, cyane cyane mu buhinzi bugezweho ibihugu byombi bisanzwe bifitanyemo amasezerano.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura umubano w’ibihugu byombi, u Rwanda na Brazil byafunguye za Ambasade, aho Brazil ihagarariwe mu Rwanda na Silvio José Albuquerque e Silva, u Rwanda rwo ruhagarariwe na Prof Mathilde Mukantabana, ufite icyicaro i Washington muri Amerika (USA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka