Minisitiri Biruta yagejeje ku Nteko ya AU Raporo y’Inama ya 39 ya NEPAD

Mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, yagejeje ku nteko y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), raporo y’inama ya 39 ya NEPAD.

Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya 35 ya AU
Minisitiri Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama ya 35 ya AU

Ni raporo ku ivugururwa ry’inzego, ndetse na raporo y’inama ku miyoborere muri Afurika, hibandwa ku ishoramari mu buzima.

Perezida Kagame uri ku buyobozi bwa NEPAD kuva mu 2020, ku wa Gatatu taliki ya 2 Gashyantare 2022, hifashishijwe ikoranabuhanga yongeye gutorerwa izo nshingano mu nama ya 39 yahuje Komite y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bihuriye muri uyu muryango, akaba yari asoje manda y’imyaka ibiri.

Mu butumwa yagejeje ku bagize Komite, Perezida Kagame yagize ati “Turi mu nzira nziza kuko Afurika ikomeje kuzamuka irenga ingorane zayo. Icyorezo cya Covid-19 kiracyari kumwe natwe, ariko iki cyorezo cyafashije Afurika mu gufatirana amahirwe yo guharanira kwigira.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko afite icyizere cy’uko AUDA-NEPAD, izakomeza kuza ku ruhembe rw’imbere mu rugendo rw’iterambere rya Afurika.

NEPAD ni ikigo gishinzwe kuyobora no gushyira mu bikorwa imishinga y’ingenzi y’iterambere, ku rwego rw’uturere ndetse no ku rwego rw’umuganane wa Afurika wose, hagamijwe kwimakaza ubufatanye mu kugera ku Cyerekezo 2063, gikubiyemo inzozi za Afurika zigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe gikwiye.

Inama y’Inteko ya 35 ya Afurika yunze Ubumwe yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia, ikaba yasojwe kuri iki cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka