Minisitiri Biruta yaganiriye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Minisitiri Biruta ayoboye inama
Minisitiri Biruta ayoboye inama

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yatangaje ko yakiriye aba bayobozi bahagarariye ibihugu byabo, kugira ngo baganire ku bufatanye hagati y’impande zombi, ibibazo by’Akarere no ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rufite ubufatanye n’umubano mwiza n’ibindi bihugu, haba ku mugabane w’Afurika ndetse no ku yindi migabane.

Uretse Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yanze gukemura ikibazo cy’umutekano mucye wo mu burasirazuba bw’iki gihugu, no kubahiriza amasezerano ya Luanda na Nairobi, ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika cyane ibigize EAC, bishyigikiye ko ikibazo cy’umutekano mucye urangwa muri RDC cyakemuka mu mahoro.

U Rwanda rumaze igihe rusaba amahanga kubwira DRC ko ibibazo ifite ari ibyayo, ko nta gihugu ikwiriye kubyegekaho kandi ko igisubizo cy’umutekano mucye, kizava ku bayobozi b’icyo gihugu.

U Rwanda kandi rugira imikoranire myiza n’amahanga haba mu bijyanye n’uburezi, ubuvuzi, umutekano, ikoranabuhanga, ndetse n’ishoramari.

Kubera umubano mwiza u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu ndetse n’amahanga, rwagiriwe icyizere ruhabwa kuyobora Commonwealth ndetse n’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka